Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mhayimana yihannye umucamanza

Tuesday 22 November 2022
    Yasomwe na

Ubwo yageraga imbere y’Inteko iburanisha iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Nteziryayo Faustina, Umunyamategeko Mhayimana Isaïe yihannye umucamanza Dr. Muyoboke Aime amaze kumuha amahirwe akinangira.

Byari ku isaha ya saa tatu n’indi minota mike ubwo Me Mhayimana n’abamwunganira be babiri bageraga imbere y’inteko iburanisha, mu Rukiko rw’Ikirenga, mu rubanza rw’akarengane aburanamo n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Nyuma yuko ababurana bamaze kwitaba inteko, bagiye gutangira kuburana, Me Mhayimana yeteye imboni umwe mu bacamanaza batanu bari bagize inteko iburanisha ahita yihutira gusaba ijambo iburanisha ritaratangira.

Me Mhayimana abajijwe icyo asabiye ijambo yagize ati: "Mbonye hano Umucamanza dufitanye ikibazo ku rwego rw’akazi no ku rwego rwanjye bwite. Byaba byiza: ndasaba ko yaba ativanyemo nkamwihana, mu buryo bwa nyabwo."

Perezida w’urukiko rw’Ikirenga ari nawe wari uyoboye inteko iburanisha yari igizwe n’abacamanza batanu, Dr. Nteziryayo Faustina, yamusabye kuvuga uwo ariwe n’icyo ashaka kubwira inteko.

Me. Mhayimana yakomeje guha amahirwe uwo mucamanza bafitanye ikibazo, akomeza kumusaba kwikura mu iburanisha ariko undi akomeza kwinangira, mu gisa no kwigira nkaho atazi ko ari we babwira birangira amuvuze ko ari Dr. Aime Muyoboke Karimunda wari wambaye agapfukamunwa wenyine, mu gisa nkaho ari uguhisha isura ye ngo uwo bafitanye ikibazo aze kumutahura yatangiye iburanisha atagishoboye kumwihana.

Me Abijuru Emmanuel wunganira Me Mhayimana yunzemo ko ibyo umukiriya we asaba bitehanywa n’ingingo ya 103 mu iburanisha.

Byagezeho Perezida w’urukiko asaba Me Mhayimana gukora igiteganyijwe mu itegeko, nyuma yuko Umucamanza Dr Karimunda atikuye mu iburanisha ku mahirwe yahawe n’umwe mu baburanyi.

Me Mhayimana yahise abwira inteko iburanisha ko yihannye umucamanza Dr Karimunda ndetse agiye gukurikiza igiteganywa n’itegeko, ari cyo kwandika ibaruwa y’ubwihane mu masaha 24 akurkira, isobanura impamvu zo kwihana uwo mucamanza icyo bapfa kikame yekana mu gihe atemeye ko gikomeza kugirwa ibanga hagati ya bombi.

Urubanza Me Mhayimana n’abamwunganira baburanamo n’urugaga rw’abavoka, rwari rwaciwe n’urukiko Rukuru ku wa 28 Ukwakira 2021, rugera mu rukiko rw’ubujurire rwemeza ko harimo akarengane, rurwohereza mu rw’Ikirenga kugira ngo rugene urukiko rurusubirishamo ariko rwiyemeza kuba ari rwo rurwiburanishiriza.

Iburanisha ryasubitswe, abanyamategeko ku mpande zombi akanyamuneza ari kose mu rukiko

Uko byatangiye kugira ngo Me Mhayimana agere mu rukiko rw’Ikirenga akirengana

Byatangiriye ku rubanza Me Mhayimana uyobora inzu y’ubwunganizi ya Zenith Law Farm, ubwo habaga inama nteguraribanza ku kirego umukiriya we afitanye na Sonarwa life insurance.

Muri iyo nama ya kabiri hitabiriya Me. Abijuru mu cyimbo cya Me Mhayimana nk’umunyamategeko bakorana wari usanzwe yitabira izindi mama ntegurarubanza kuri icyo kirego.

Ibyo byarakaje Umwandi w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge Nkundimpaye Ismael afatira igihano Me Mhayimana igutaraganya, amuca amande 200.000frw kandi ari we wahujwe n’ikirego muri system y’inkiko ya IECMS.

Nubwo uwo mwanditse yabigizeho ikibazo ku ruhande rw’abahagarariye Sonarwa nta munyamategeko wayo wigeze abigiraho ikibazo, ndetse bemeraga ko Me Abijuru yitabira iyo nama ntegurarubanza.

Icyemezo gihana Me Mhayimana
Iyi baruwa imuhana umwanditsi w’urukiko yayoherereje Me Mhayimana inshuri zigera kuri eshatu ndetse anayoherereza inzego zose mu gihugu zifite aho zihuriye n’ubutabera n’imanza, mu gisa no kumwandagaza abyise ko bamufata nka Senior, mu gihe undi avuga ko ntawamuhaye iyo title mu kazi ke bityo atari akwiye kubishyira kuri urwo rwego.

Me Mhayimana nk’umunyamategeko wari uhise ukumirwa kugira ikindi yakira atarishyura ayo mande mu mezi atatu yose yahise yandikira urukiko atakamba, asaba gukurirwaho icyo cyemezo cyane ko cyari gifashwe n’umukozi w’urukiko utabifitiye ububasha.

Yageretseho no kumwibutsa amategeko n’ingingo yisunze mu kumufasha kugorora ibyo yishe.

Ntibyatinze, tariki ya 17/12/2022, Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yarasubije, yemeza ko icyemezo cyari cyafashwe kinyuranyije n’amategeko ndetse gikurwaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru