Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Imiterere y’uburyo ibigo bimwe bya Leta bizimurirwa mu mijyi yunganira Kigali no mu turere

Wednesday 31 July 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iyimurwa ry’ibigo bimwe na bimwe bya Leta byakoreraga mu mujyi wa Kigali, bikajya mu mijyi yunganira Kigali n’uturere dutandukanye.

Mu mujyi wa Huye hoherejwe Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’ishami ry’ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).

I Huye kandi hashyizwe Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga (WDA), Ikigo cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mujyi wa Muhanga hoherejwe Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera imbere Amakoperative (RCA).

I Nyagatare hazakomeza kuba ishami rya Kaminuza y’u Rwanda. I Musanze ho hashyizwe Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC), Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera Abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Busogo.

Mu mujyi wa Rusizi hashyizwe ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, i Karongi hashyirwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco naho mu Karere ka Ngororero hashyirwa Ikigo gishinzwe amashyamba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’ibikorwa remezo, Gatete Claver, yavuze ko bagiye bimura ibigo bashingiye ku nshingano zabyo n’aho zihuriye n’imijyi byimuriwemo.

Ati “Ufashe nka Huye, ufite RAB, harimo n’ubushakashatsi, HEC na WDA byose bifite aho bihuriye n’uburezi. Kubishyira hamwe bituma byuzuzanya. Ni ahantu ndangamateka n’umuco n’ubushakashatsi, bitegereye biriya bigo by’amashuri makuru, ubwo bushakashatsi bujyanye nabyo ntabwo bwakunganirana.”

Kuba hari ibigo byajyanywe mu mijyi yindi itari mu yunganira Kigali, Minisitiri Gatete yavuze ko n’ibindi bice by’igihugu bikeneye iterambere.

Ati “Ku bijyanye na Karongi na Ngororero, ni ukuvuga ngo ntabwo wajya ushyira ibintu mu mijyi imwe gusa, ugomba guteza imbere n’indi mijyi yose nubwo yaba atari iyunganira Kigali.”

Yavuze ko bizoroshya imitangire ya serivisi kandi bihendukire Leta haba mu nyubako bizakoreramo, zaba ari iza Leta cyangwa izikodeshwa.

Minisitiri Gatete yavuze ko hatangiye igenzura ryo kumenya buri kigo aho kizajya n’ibizakenerwa, ku buryo mu Ukuboza uyu mwaka hazaba hamaze kuboneka ibikenewe, ibigo bya mbere bigatangira kwimuka.

Ati “Ubu twarimo dusuzuma inyubako. Hari izishobora kuba zihari, hari n’izindi zikeneye kuvugururwa n’ahandi dushobora gukodeshereza. Biradufasha n’inyubako zimwe na zimwe zitajyaga zikoreshwa, biradufasha aho kugira ngo zipfe ubusa.”

Kwimura bimwe mu bigo bya Leta byakoreraga i Kigali ni umwe mu myanzuro y’umwiherero wa 14 w’abayobozi, ugamije guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali.

Ubusanzwe ibyicaro by’inzego zitandukanye kuva kuri Perezidansi, za Minisiteri, ibigo bizishamikiyeho, ambasade n’ibindi bya leta, iby’abikorera n’imiryango mpuzamahanga, biba mu murwa mukuru Kigali, ibintu benshi bemeza ko bituma ibikorwa by’iterambere byirundira ahantu hamwe.

Abayobozi batandukanye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri

Inkuru dukesha IGIHE

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru