Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Imvune abagore bacuruza imbuto muri karitsiye basigaye bafite kubera COVID-19 zibangamira ubucuruzi bwabo

Thursday 8 October 2020
    Yasomwe na

Ni bake bashobora gusanga igiciro k’imbuto cyangwa imboga cyazamutse bakifuza kumenya icyabiteye aho kwiyumvisha ko umucuruzi asigaye ahenda ndetse batazanagaruka kumuguraho.

Bamwe mu bagore bacururiza mu masoko yo muri karitsiye hirya no hino mu mujyi iwa Kigali batangaza ko urugendo bakora bajya gushaka cyane cyane imbuto bacuruza muri ibi bihe bya COVID-19 rusigaye rubahombya, bagakora ubwo bucuruzi by’amaburakindi kuko imbaraga n’igishoro babishyiramo birangira ari ukwita abacuruzi no kwiteranya n’abaguzi ko bazamuye ibiciro.

Abaganiriye n’ikinyamakuru Mamaurwagasabo bo mu isoko rya Kagarama mu karere ka Kicukiro,batangaza ko basigaye babona ibyo bacuruza bavunitse kuko urugendo n’umwanya bibafata byazamuye igiciro kandi bo batifuza kuzamura ibiciro ku bakiriya ngo babone uko baguma mu bucuruzi.

Umubyeyi watangaje amazina ye nka Marie Chantal avuga ko asigaye akoresha igishoro kijya kwikuba kabiri kandi atazamura igiciro ku rubuto yaranguye ngo ruzamuveho byoroshye imbere y’umuguzi.

Ati "kugira ngo imbuto nzibone ndatega nkajya nyabugogo Nkongera ngatega moto ingeza ku Giticyinyoni. Warangiza ukarangura ibyo ushaka warangiza ukabitegera moto kuki imodoka ntazihaba, ntiwayibona; urumva wafashe wa muzigo wawe uwuha moto warangiza nawe ugafata indi moto ukawukurikira. Urumva tike ni ebyiri ni yo mpamvu isigaye ihenze cyane, byonyine isigaye ihagarara ibihumbi bitanu (5000frw) kandi mbere tukirangura nyabugogo byarafataga nka bitatu."

Mugenzi we utifuje gutangaza amazina ye avuga ko imbaraga basigaye bata ku byo barangura kugira ngo bacuruze zisigaye zibatera igihombo bigatuma ibiciro bizamuka.

Ati "uko bidusaba ingufu nyinshi, hari igihe ujya mu isokoku Giticyinyoni bikab ngombwa ko wenda ibyo uhasanze bimwe bihari ibindi biri mu Nkundamahoro bigatumamukoresha amatike menshi.

Wenda ujya mu Nkundamahoro ukabona ibinyomoro wenda ukabura amatunda bikaba ngombwa ko ujya ku Giticyinyoni, naho wajyayo ugasanya kimwe kirahari ikindi cyashize, ubwo aho hose utega moto bigatuma ukoresha amafaranga menshi.

Mbere wenda wajyanaga nk’ibihumbi biriri bya tike ukavuga uti baranzanira ku gihumbi na magana atanu wenda mbere wagendeye magana atanu bikaguhagarara ibihumbi bibiri."

Aba babyeyi bahuriza ku buryo izo mvune zose ari zo zigira igiciro ku mbuto bageza ku batuye hirya no hino muri za karitsiye zitegereye ahrangurirwa ibyo bacuruza.

Ati "kuko niba nje nkakubwira nti ikinyomoro kimwe ni mirongo itanu ugenda urakaye wumva ko nguhenze kandi byatewe na ya mafaranga yose nagiye nkoresha nakubiyemo.

Aba bacuruzi bavuga kandi ko mu bindi byongera imvune n’igiciro cy’imbuto barangura ni uko igihe bari kurangura izo mbuto muri ayo masoko yose urangura agomba kuba afite umukozi umutwaza umufuka arangiriramo aho anyuze hose kuko atabyishoboza bitewe n’uko biba biremereye, bigatuma babishyurira ako kazi.

Aba bacuruzi kimwe n’abandi bacururiza muri iri soko ibyo basigaye barangura Giticyinyoni basaba abaguzi muri rusange kubagurira batinuba cyangwa ngo bumve ko ibicuruzwa byazamuye ibiciro kandi atari bo biturutseho ahubwo ari uburyo igihugu kiri kwifashisha mu ngamba zo guhanana n’icyorezo cya Coron virus busaba ko amasoko aba ahantu hafunguye kugira ngo abantu batanduzanya virusi ya corona.

MUTUNGIREHE SAMUEL

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru