Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Imyaka 20 igiye gushira Amerika iri mu ntambara imaze kugwamo abarenga ibihumbi 800

Wednesday 7 October 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE Samuel

Uyu munsi tariki ya 7 Ukwakira 2020, mu mateka y’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, USA, baribuka urugamba rw’intambara igihugu cyatangije yo kurwanya iterabwoba na n’ubu itarahagarara ikaba imaze kugwamo no gukomerekeramo abarenga ibihumbi 800 hirya no hino ku isi utabariyemo abo imaze kugira impunzi.

Tariki ya 11 Nzeri mu 2001 ni bwo ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida biyobowe na Osama Bin Laden byagabye ibitero bitazibagirana kuri Leta Zune Ubumwe za Amerika, bisenya imiturirwa ya mbere ku isi yakorerwagamo ubucuruzi n’ibindi “World Trade Centre”, binataka ibirindiro by’ingabo z’Amerika Pentagon ari nako byagambiriraga ingoro ya perezida White House n’inteko ishinga amategeko byose biri Washington DC, umurwa mukuru w’Amerika. Ibi bitero byahitanye ako kanya abarenga 3000.

Nyuma yo kugabwaho ibyo bitero, Perezida George Bush yasabye igihugu cya Afghanistan cyari gicumbikiye abagize uwo mutwe ko kibatanga nacyo kirabyanga, tariki ya 7 Ukwakira 2001 ahita atangaza ko Amerika itangije intambara yo kujya guhiga uwo mutwe ari nabwo hatangizwaga intambara yaguye ku iterabwoba, “Global War on the terrorism”.

Yasobanuye ko umugambi w’igitero ari ugushwanyaguza no kubuza uwo mutwe kongera kugira indiri muri Afghanistan binyuze mu guhirika ingoma y’Aba Taliban.

Iki gitero cyarenze Afghanistan kigera no muri Iraq mu 2003 gisiga gihiritse ingoma ya Sadam Hussen kugeza n’ubu iyo ntambara igikomeza. Iri no muri Pakistan mu ntara ya Barushtan, Syria ku mutwe wa Leta ya Kiyislam, Somalia ku mutwe wa Al Shabab, mu karere ka Sahel mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba bwa Afurika ku mitwe ya Boko Haram na Leta ya Kiyislam.

Mu ijoro rishyira tariki ya 2 Gicurasi 2011 nibwo Perezida Barrak H. Obama yatangaje ko Amerika yamaze kwica ikihebe cya mbere mu mateka Osama Bin Laden kiyoboye umutwe wa Al Quida.

Iyi ni yo ntambara ndende cyane mu mateka ya Leta zunze Ubumwe za Amerika kuva yatangira.

Usibye abo imaze guhitana no gukoretsa, iyi ntambara yirukanye mu byabo abantu barenga miliyoni 37 babaye impunzi.

Minisiteri y’ingabo ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika Pentagon itangaza ko iyi ntambara imaze gutwara amadolari y’Amerika miliyari 1547, ni ukuvuga asaga tiliyoni imwe na miliyari 547 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda, kuva mu 2001 kugera mu kwezi kwa Gashyantare 2020 mu ntambara zo muri Iraq, Syria na Afghanistan.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru