Anne Longfield Komiseri w’imibereho myiza y’abana mu Bwongereza ( is the Children’s Commissioner for England )
Ntawifuza kongera kubona amashuri afungwa, ariko bisa nkaho tugomba kumenyera ko amashuri azajya afungwa by’agateganyo akongera agafungurwa, nkimwe mu ngamba zo guhangana n’icyorezo cya COVIDE-19’. Ibi bikaba byatangajwe na Komiseri ushinzwe imibereho myiza y’abana mu Bwongereza Madamu Anne Longfield, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily telegraph, cyo ku wa 27 Ukwakira 2020. “ Nkuko mbitekereza, amashuri yakabaye afungurwa, uko byagenda kose. Ntabwo imyigire y’abana yahungabanywa na COVIDE-19.
Ibyumweru bike bishize byagenze neza kurusha uko abenshi bari babyiteze. Dukwiye kwishimira ko nibura amashuri 9 mu mashuri 10 afunguye, bityo kandi abana 9 mu bana 10 nabo barimo kwiga, akaba ariyo mpamvu tugomba gushima abarimu n’abandi bakozi bakora mu rwego rw’uburezi kuba barakoze igikorwa ky’indashyikirwa kugirango amashuri afungurwe.
Ariko kandi twakabaye tunagira gahunda yihariye mu gihe amashuri aba afunzwe by’agateganyo nubwo byaba ari iby’igihe gito.
Kandi ntitugomba kwibagirwa ko hari n’abana batari basubira ku ishuri. Ibihumbi by’abana bakenera kwitabwaho by’umwihariko ntibarashobora gusubira ku ishuri. Kandi tukibuka ko kimwe cy’icumi cy’abana (1/10) bakiri murugo, bamwe bari mu kato, wenda kandi n’abandi bashora kuba barasabitswe n’ubwoba kubera ko kubana n’abantu bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura Covide-19. Mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, bene aba bana bangana na kimwe cya gatanu (1/5). Amashuri amwe namwe yagiye arangwa n’akavuyo, aho bamwe bagiye bamara ibyumweru bigera kuri bibiri (14) mu rugo, kubera ko umwana umwe (1) yanduye Covide-19, ikintu gihabanye n’amabwiriza ya Leta, bityo bikaba bigomba guhagarara.
Amashuru yakabaye yigisha hifashishijwe iyakure, kuri abo batajya ku ishuri, ariko ishyiramubikorwa ry’iyi gahunda ryari ritandukanye cyane ku rwego rw’igihugu.
Nko mu gihe ibikorwa byose byari byarahagaritswe, abana bamwe bigaga hifashishijwe iyakure muri icyo gihe cyose, cyane cyane abiga mu mashuri yigenga, ariko benshi mu bana ntibigeze biga, bityo ibi bikaba bitera ubusumbane bukabije mu myigire.
Hashobora kuba hari abarimu bahangayikishijwe nuko nta buryo bw’ikoranabuhanga bafite bwakorohereza abanyeshuri babo mu kwiga hifashishijwe iyakure, akaba ari muri uru rwego ubu busumbane bugomba guhagarara, imikorere ikavugururwa.
Ibi byakabaye bihinduka, mu gihe tutari twabona urukingo, aba nibo ejo hacu hazaza. Abana bamwe barimo kwiga, abandi bari mu rugo abandi nabo bakazagerageza gukurikirana bagenzi babo babasize, bityo gufungura amashuri yose nibwo buryo bwonyine bwo guhangana nubu busumbane mu myigishirize, mu gihe tugihanganye nicyi cyorezo.

















