Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Imyitarire y’abakobwa muri ibi bihe bya COVID-19 ntabwo yoroshye!-CNF Ndera

Tuesday 20 October 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Mukamurara Florance ni umubyeyi akaba n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu murenge wa Rusororo, avuga ko imyitwarire y’abana b’abakobwa muri ibi bihe bya COVID-19 itoroshye, aho usanga abana barayobotse ibintu byinshi batari basanzwemo bituma bamwe bibavirami ingaruka nyinshi zirimo no gutwara inda z’imburagihe.

Avuga ko biteye impungenge ku myitarire y’abana b’abakobwa biga nyuma yo kwisanga mu buzima butandukanye n’ubwo barimo.

Ati “Imyitwarire y’abana b’abakobwa muri ibi bihe bya COVID-19 ntabwo yoroshye; abana bayobotse imirimo batari basanzwe bakora. Ubundi babaga bagira igihe cyo kuba bahugiye ku masomo ariko ubu babonye umwanya uhagije cyane wo kwisanzura mu bikorwa batari bamenyereye, batari basanzwe bakora ndetse birimo no kubaviramo n’ingaruka nyinshi zo guterwa inda, ababashuka babajyana, abahungu bahurira muri iyo mirimo bakora badasanzwe bamenyereye, biteye impungenge muri make.”

Akomeza agira ati “Ntabwo twavuga ko ari abana bananiranye ahubwo twavuga koari ubuzima budasanzwe binjiyemo bahuriyemo nabwo; hari abana babaga bafashwe n’ibigo by’amashuri, babaga bari ku ishuri bakarirayo, bakanywerayo ariko kugeza uno munsi wa none abatari kubona iryo funguro bibajyana ahantu gushaka icyo kurya cyangwa se icyo kunywa.”

Mukamurara yongeraho ko n’ababyeyi uwabo byagezeho birabagora gushyira ku murongo abana, birabarenga.

Ati “Byagezeho birabananira kubagenzura kuko ntibari bamenyereye kwirirwana nabo. Umwana yabaga afitwe na mwalimu ku ishuri ariko ubu ngubu aramubona amasaha yose guhera mu gitondo kugeza nimugoroba bigatuma rero ibyo umwana ari gukora umubyeyi ntiyarasanzwe abimubonamo. Icyo gihe rero umubyeyi ubona ko bimuvanze ari bwo bigarura ingaruka ku mwana kuko batari bamenyereye kwirirwana amasaha yose.”

Ku ruhande rw’abashyirwa mu majwi kunanirana, urubyiruko rw’abakobwa ruvuga ko nta kunanirana kubaho ahubwo umubyeyi aba ashaka ko umwana aba mu rugo ntabe yagira ahandi ajya.

Kajeneza Julienne, wo mu murenge wa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali yaganiriye na MamaUrwagasabo agira ati, “Ntabwo wavuga ngo abakobwa twananiye ababyeyi, ni uko ubona mu gihe warangije imirimo wajya gusura abavandimwe cyangwa inshuti mwiganye wenda watinda gutaha ababyeyi bakabibona nabi kandi nta bintu bibi wakoz bindi.”

Manishimwe Josiane we avuga ko bishoboka ko hari abakobwa baba batoroshye, umubyeyi atagira icyo amubwira ngo acyummvire.

Ati “Ni bo babo batwara izo nda cyangwa ugasanga bagiye mu biyobyabwenge, njye ndababona ugasanga muri ibi bihe birirwa mu ngo z’abandi basurana, bakora urugomo kandi ukabona n’abandi babyeyi biriwe mu rugo rwabo ntibababujije ngi batahe kare ahubwo abana babo bakabigisha imico mibi irimo n’ibyo byo gutwara inda.”

Muri ibi bihe abanyeshuri bari mu ngo minisiteri y’uburezi yatangiye gahunda yo kubarura abanyeshuri b’abangavu batewe inda z’imburagihe mu turere twose kugira ngo bazitabweho mu buryo bwihariye batazakurizamo guta ishuri.

Mu bihe abanyashuri bari mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirusi, abanyeshuri bashyiriweho uburyo bashobora gukomeza amasomo kuri televiziyo, radio no ku mbuga nkoranyambaga ku buryo nta munyeshuri wakabaye agerwaho n’ingaruka zo kubura icyo akora.

Biteganyijwe ko amashuri abanza n’ayisumbuye azasubukura amasomo mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2020 aho hazatangira abanyeshuri bamwe abandi bakabasanga ku ishuri mu minsi ikurikira nk’uko byatangajwe na minisiteri y’uburezi ku ngengabihe y’amasomo y’umwaka wa 2020/2021.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru