Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Imyitozo irimo guhabwa Imbonerakure yateje impagarara

Thursday 8 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Imyitozo ya gisirikare ikomeje guhabwa urubyiruko rw’Imbonerakure ihangayikishije abaturage.

Baravuga ko iyi myitozo ariyo ituma akenshi aba basore bica abaturage ndetse bakanabasahura ibyabo. Ni mugihe abatuye hafi y’ahari kubera iyi myitozo bavuga ko urusaku rw’imbunda zimaze iminsi ziturika narwo rubateye ubwoba.

Amakuru dukesha Rwandatribune avuga ko bibangamiye cyane abaturage bo ku musozi wa Murambi Muri komini Buganda na Busororo, agace kegereye ahari gukorerwa imyitozo n’Imbonerakure.

Iyi myitozo ya gisirikare iri gukorwa ibategurira kujya guhangana na Red Tabara, imaze igihe irwanya Leta y’u Burundi, ikaba ibarizwa muri Kivu y’amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Congo.

Uru rubyiruko rw’ishyaka rya CNDD-FDD, ruri gukorera iyi myitozo mu kibaya cy’umugezi wa Nyamagana.

Iyi myitozo ikomeje gutera abaturage uburakari buvanze n’ubwoba mu baturage bo ku misozi ya Rusororo na Murambi kimwe na komini ya Rugombo na Buganda, mu ntara ya Cibitoke, aha ni mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burundi.

Uru rubyiruko ruri gutozwa na Batayo ya 112 y’abasirikare barwanira ku butaka basanzwe babarizwa mu kigo cya Cibitoke.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru