Wednesday . 15 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

India: Umwana w’umuhungu w’imyaka 7 yasanzwemo amenyo 526

Thursday 1 August 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na: Imfurayabo Pierre Romeo

Umwana w’umuhungu witwa Ravindran ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde, umuganga yamukuyemo amenyo 526 nyuma yuko uyu mwana yari yagaragaje imiterere idasanzwe yariri kugenda ihindagurika ku munwa we kuva ubwo yari afite imyaka itatu.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’abaganga bwagaragaje ko aya menyo yakuwe mwitama ry’uyu mwana ryari rimaze kugira ubunini budasanzwe. Umuganga wavuye Ravindran, akaba yavuze ko ubu ari bumwe mu buvuzi bw’ihariye bakoze kuva mu myaka nk’icumi ishize.

Ubu buvuzi abenshi twita kubagwa mu Kinyarwanda, bwakozwe n’abahanga mu kubaga bo muri Kaminuza Chennai’s Saveetha Dental College Hospital hano mu gihugu cy’ubuhinde.

Dr Senthilnathan umwe mu baganga bakoze ubu buvuzi akaba ari nawe wayoboye iyi operation cyangwa iki gikorwa, aganira n’itangazamakuru yagize ati “ Twafunguye itama rye ryari rimaze kugira ubunini bukabije, ariko twabanje kumutera ikinya nubwo cyabanje kugorana kumufata, ariko bavandi, ntimwakumva ibyo twahise tubona mo imbere y’itama”.

Yongeyeho ko amenyo bamusanzemo yose hamwe yapimaga byibura garama 200 gusa kikaba ari igikorwa cyakoranywe ubwitonzi ku buryo byagenze neza.

Dr Pratibha Ramani, nawe wari mu baganga bayoboye iki gikorwa cyo kubaga uyu mwana w’umuhungu, yabwiye The times of india, ikinyamakuru cyandikirwa mu buhinde ko amenyo bamukuyemo yarafite ubunini butandukanye muri make atareshyaga, gusa akaba yarafite uburebure buri hagati ya milimetero 0.1 kugeza kuri milimetero 15.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru