Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Indonesia: Abakora imibonano mpuzabitsina batarashakanye bahagurukiwe

Tuesday 6 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Muri Indonesia, kuri uyu wa Kabiri Inteko Ishinga Amategeko yatoye itegeko rihana umuntu wese ukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa, aho azajya afungwa igihe kigera ku mwaka, ndetse n’abaca inyuma abo bashakanye bakaba bazajya babihanirwa.

Ni itegeko rizanagira ingaruka ku bakerarugendo basura icyo gihugu, aho umuntu yemerewe kuryamana n’uwo bashakanye byemewe n’amategeko. Ni itegeko ririmo n’ibindi bihano nko gutuka Perezida cyangwa gutuka Imana n’ibindi bintu bitagatifu.

Nubwo bimeze bityo ariko, amakuru dukesha Igihe avuga ko, imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yamaganye iryo tegeko, ivuga ko rizibasira cyane cyane abagore batuye icyo gihugu kigizwe na miliyoni 270 z’abaturage.

Mu itegeko rishya, mu gihe abana bishyingiye ababyeyi bategekwa kujya kubimenyesha inzego z’ubuyobozi, bagahanwa bazira gukora imibonano mpuzabitsina batabyemerewe.

Mu gihe umwe mu bashakanye aciye undi inyuma, mugenzi we yemerewe kumujyana mu nkiko agahanwa aho ashobora guhabwa igifungo kigera ku mwaka. Ababana batarashakanye byemewe bazajya bahanishwa igifungo kigera ku mezi atandatu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru