Friday . 6 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Ibitaro bya CHUK byashyizeho amabwiriza ku ndwara y’ibicurane yadutse

Tuesday 7 January 2025
    Yasomwe na

Ikigo cy’Ubuvuzi cya Kaminuza cya Kigali, CHUK, cyashyizeho amabwiriza asaba abahashakirs serivisi zitandukanye kwitwararika ku ndwara y’ibicurane bikabije yadutse.

CHUK yasabye abarwayi, abarwaza n’ababigana kwirinda no kurinda abandi muri iki gihe hagaragara ubwiyongere bw’indwara y’ibicurane.

Mu itangzo ibi Bitaro byasohoye kuwa 6 Mutarama 2025, rivuga ko “ buri wese asabwa kwirinda ubucucike, hubahirizwa guhana intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Ibi Bitaro bifatwannk’ibya kabiri mu gihugu, bisaba kandi abantu kwambara agapfukamunwa igihe cyose umuntu yita ku ufite ibicurane ndetse n’igihe cyose ufite ibimenyetso by’indwara y’ibicurane birimo gukorora cyangwa kwitsamura.

CHUK isaba kandi abantu kurangwa n’umuco w’isuku, abantu bakaraba intoki neza n’amazi n’isabune cyangwa umuti wagenewe gusukura intoki (hand sanitizer).

Ibi Bitaro byibukije abantu kwihutira kwa muganga mu gihe hagize ugira ibimenyetso by’indwara y’ibicurane.

Gusa CHUK ntiyatangaje niba ifite umubare runaka w’abarwayi b’ibicurane uri hejuru cyangwa bikabije ku rugero runaka byatuma iba ariyo yatanze iryo tangazo.

Iyi myanzuro ariko ifashwe nyuma yuko mu Bushinwa hari gukwirakwira indwara y’ibicurane irimo gukwirakwira mu bana n’abageze muza bukuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru