Mutungirehe Samuel
Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zivuganye abarwanyi babiri b’umutwe wa FLN bateye u Rwanda barenze umupaka wa Ruhwa wo mu karere ka Rusizi bavuye hakurya mu Burundi.
Ni igitero RDF ivuga ko cyagabwe hagati ya saa tatu n’iminota 15 kugeza na 35 z’ijoro ryakeye ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere.
Aba barwanyi baturutse i Giturashyamba muri komine ya Mabayi yo mu Burundi.
RDF yavuze ko yishemo babiri inafata imbunda yabo imwe yo mu bwoko bwa Mashinegun, magazine zirindwi, gerenade imwe na radio batumaniragaho hamwe n’impuzankano imwe y’ingabo z’u Burundi.
Abandi barwanyi ba FLN bari bateye ku ruhande rw’u rwanda basubiye mu ishyamba rya Kibira aho bateye baturutse.

















