Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Ingabo za Tigray zahaye Leta ya Ethiopia inzira imwe yo guhosha intambara

Wednesday 7 July 2021
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Umuyobozi w’Ingabo za Leta ya Tigray (TPLF) Gen. Tsadkan Gebretensae yatangarije Leta ya Ethiopia ko niba ishaka ko ibintu bijya mu mahoro, ikwiye kwemera inzira ya politiki bakaganira ku buryo bwo guhosha intambara hatabayeho kwihagararaho kwa Leta.

Mu mpera z’umwaka ushize Ingabo za Tigray zivumbuye kuri Leta ya Ethiopia nyuma yo kwanga ko Minisitiri w’Intebe Dr. Abiy Ahmed yasubira kwiyamamaza akayobora iki gihugu kiri mu bituwe cyane ku mugabane w’Afurika,.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru ni bwo umuyobozi w’izi ngabo Tsadkan yahamagariye Guverinoma ya Ethiopia kujya mu mishyikirano yo guhosha imirwano no gushaka inzira ya politiki ibintu byakemukiramo ku makimbirane n’iyi ntara yo mu Majyaruguru, yemeza ko Leta idashobora kuzayitsinda uko byamera kose ahubwo ikwiye gushyira balon hasi bakaganira.

Gen. Tsadkan Gebretensae asanga Guverinoma ya Ethiopia na Minisitiri w;Intebe wayo nta kerekezo gifatika bafitiye igihugu

Ni nyuma yuko ingabo z’iyi leta zigometse kuri guverinoma zari zimaze gukubita inshuro no kwirukana mu Murwa Mukuru ingabo za Dr. Abiy na guverinoma ye.

Yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza dukesha iyi nkuru ati "Nyuma yo gutsinda ingabo za Dr. Abiy turimo kuvuga ngo ’Reka tugirane ibiganiro ku meza amwe duhoshe umuriro’."

Yongeraho ati "Twebwe ubwacu turi kwikumira tugamije gushaka inzira ya politiki inyuze mu mucyo ku bibazo byose. Nifuza ko umuryango mpuzamahanga wakumva iki kintu niba ushaka ko bikemuka mu mahoro."

Uyu mutegetsi utavugirwamo yifashishije telefone zidakururwa n’ibyogajuru ngo batamenya aho aherereye, yashimangiye ko mu gihe nta yandi mahitamo yaba abonetse, amahitamo azakurikira azaba ’Kubikemura mu buryo bwa gisirikare’.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia hamwe n’ukuriye akanama ka gisirikare ntacyo barasubiza uyu mutwe wabazengereje guhera muri Gushyingo umwaka ushize.

Kuva ubwo kugeza ubu amagana y’abaturage n’abandi barwanyi batanzwi umubare bamaze kuhasiga ubuzima.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru