Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Ingo 99% zamaze gushyirwa mu byiciro by’Ubudehe bishya

Monday 23 August 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Ikigo k’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere ry’uturere LODA cyatangaje ko cyarangije gushyira ingo mu byiciro by’Ubudehw bishya, ku kigero cya 99%.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Iki Kigo, Nyinawagaga Claudine kuri uyu wa Mbere yariki ya 23 Kanama 2021.

Yagize ati "Ibyiciro by’Ubudehe bishya byararangiye, dufite Ingo 99% ziri mu byiciro by’Ubudehe. Ubwo iyo 1% ni nk’ingo nshya ziba zavutse cyangwa uwacikanwe kandi na we haba hari uburyo bwo kwegera akagari kugura ngo abone ikiciro cy’Ubudehe."

Yakomeje avuga ko ubwo raporo isojwe igiye gushyikirizwa Ministering y’Ubutegetsi bw’igihugu MINALOC kugira ngo bayemeze banayitabgarize Abanyaraanda.

Umuyobozi mukuru WA LODA yasobanuye kandi ko mu minsi ikurikira nibitangarizwa Abanyaraanda bizagendana no kumenya uko ibyo byiciro bishya bizakoreshwa binyuze mu mabwiriza.

Ibyiciro bishya by’Ubudehe uko ari bitanu mu gihe byari bine, bije bisanga abivuriza ku bwisungane mu kwivuza bwa Mituweli bamaze igihe bishyura ndetse bamwe baranabigiriyemo ikibazo cy’uko babuze Ibyiciro bishyuriraho kuko bakuwe ku by’ababyeyi babo abandi bakaba barashinze Ingo bisaba ko nabo bagira Ibyiciro byihariye byabo.

Ingingo nshya yasobanuwe neza na Minisitiri w’Intebe ubwo hatangazwaga ibi byiciro bishya ni uko nta bintu bikomeye bizashingiraho nko kwemererwa buruse yo kwiga kaminuza ari nayo imiryango myinshi yacungiragaho ibyiganira gushyirwa mu byiciro by’abatishoboye.

Ikindi ni uko ibi byiciro byahinduriwe ikibiranga bijyana n’inyuguti ya A, B, C,D na E ari cyo kirimo abafite ibibazo byihariye bisaba ko Leta yihutira kubitaho cyane.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru