Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Inteko y’u Rwanda yateye utwatsi ibyemezo by’iy’Uburayi isaba kurekura Rusesabagina

Monday 15 February 2021
    Yasomwe na

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yanenze cyane ibyemezo by’inteko ishinga amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi bwasabye u Rwanda kurekura byihuse Umunyarwanda akaba afite n’Ubwenegihugu bw’Ububiligi, ivuga ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu munsi ni bwo inteko ishinga amategeko imitwe yombi yagezwagaho umushinga w’imyanzuro wakozwe na Komisiyo z’imitwe yombi z’ubutwererane n’ububanyi n’amahanga.

Uyu mushinga urimo ibitekerezo binenga umwanzuro w’inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Bavuze ko iyo myanzuro basanze yuzuyemo ibinyoma, kunena imikorere y’inzego z’u Rwanda, kuvogera imikorere y’inkiko z’u Rwanda ndetse no guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibitekerezo batanze byibanze ku kugaragaza ko umwanzuro w’inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi usaba u Rwanda kurekura Rusesabagina Paul ari umwanzuro urimo agasuzuguro no kwirengagiza abaturage b’i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru bagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa FLN, ibintu na Rusesabagina ubwe yiyemerera n’abo bafunganywe. 

Aba baturage kandi bamaze ko kugaragariza urukiko ruburanisha Rusesabagina n’abo bareganwa ko bzaregera indishyi, ku byabo n’ababo baburiye ubuzima muri ibyo bitero mu bihe biyandukanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru