Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Nyuma yuko abakuru b’ibihugu bitanu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bafatiye icyemezo ko imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ishyira intwaro hasi igataha iwabo, yakanga bakayicanaho umuriro. Perezida w’u Burundi Gen. Ndayishimiye Evariste yahise asaba umutwe wa RED-Tabara gushyira intwaro hasi ibintu bitaraba nabi, ndetse ababwira amagambo akomeye arimo ibitutsi n’ibindi.
RED Tabara yahise ivuga ko odashobora kubahiriza ibiherutse kwemezwa n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byo gushyira intwaro hasi ugataha mu gihe hakiriho ibibazo byatumye bajya mu mashyamba.
RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wasohoye itangazo kuri uyu wa 24 Mata 2022, uvuga ko udashobora gushyira hasi intwaro mu gihe ibyo wifuza bitarubahirizwa.
Uyu mutwe w’inyeshyamba ushinja ubutegetsi bw’u Burundi gukoresha amatora anyuze mu buriganya wagize uti “RED-Tabara ntiteze gushyira hasi intwaro mu gihe uburenganzira bwo gutora butanyuze mu mucyo.”
RED-Tabara ishinja ubutegetsi bw’u Burundi kumena amaraso mu bihe by’amatora, wavuze ko n’imvugo yakoreshejwe na Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo yavagaga kuri iriya myanzuro ya EAC, yumvikanamo agasuzuguro ko kwita iyi mitwe inyeshyamba z’abanyabyaha ayisaba gutaha mu Gihugu.
Itangazo rya RED-Tabara rigira riti “Tutitaye ku mvugo itukana yakoresheje imbere y’Abarundi amagana, umutwe wa RED-Tabara uributsa ko gutaha mu Gihugu cyacu ari zo nzozi n’intego byacu.
Rivuga ko icyatumye abagize uyu mutwe bahunga Igihugu cyabo kizwi n’Isi yose bityo ko Perezida Ndayishimiye umwe ari we ukwiye gushyiraho uburyo bwa politiki bwatuma bataha.
Bavuga ko uyu mutwe wa RED-Tabara uvuga ko umaze amezi atandatu uri mu mirwano ikomeye n’Igisirikare cy’u Burundi (FDN), ukomeza igira uti “Wafashe intwaro kubera ko ubutegetsi ba CNDD-FDD wahonyoye uburenganzira bw’abaturage bwo kwihiyiramo abayobozi binyuze mu matora aciye mu mucyo nk’uko biteganywa n’amahame mpuzamahanga.”
Iri tangazo rikavuga ko Perezida Ndayishimiye ubwe yari akwiye gutuma habaho ibiganiro by’imishyikirano kandi bikitabirwa n’imiryango iharanira amatora anyuze mu mucyo.




















