Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more
  • 26 March » Gushyiraho amabwiriza y’amadini si ukuyahutaza- Perezida Kagame – read more

Inyeshyamba za TPLF zanze kwitabira ibiganiro na Guverinoma ya Ethiopia

Monday 8 August 2022
    Yasomwe na

Inyeshyamba z’Umutwe w’Ishyaka ry’Intara ya Tigray (TPLF) ryigumuye ku butegetsi bwa Guverinoma ya Dr. Abiy Ahammed, Minisitiri w’Intebe wa Thiopia, zanze kwitabira ibiganiro byari kuzihuza na Guverinoma ya Ethiopia, zivuga ko iyo ntara yabanza gukurwa mu kato yashyizwemo.

Izi nyeshyamba zavuze ko zitazitabira ibyo biganiro igihe cyose iyo ntara zigaruriye ikiri mu kato yashyizwemo na Guverinoma ya Ethiopia.

Mu kwezi gushize iyo nyeshyamba zari zavuze ko ziteguye kujya muri ibyo biganiro, by’inzira y’amahoro igamije kurangiza intambara imaze amezi 21 ihanganishije ingabo za TPLF n’iza Guverinoma ya Dr Abiy Ahmmed.

Izi nyeshyamba ariko zari zasabye ko hari serivisi z’ibanze zigomba kubanza gusubizwaho, nk’izirebana n’umuriro w’amashanyarazi, itumanaho na serivisi za Banki, zivuga ko bitabaye ibyo nta mishykirano zizitabira, ari nabyo zerekanye ku munsi w’ibiganiro.

Ni mu gihe guverinoma yo yari imaze gushyiraho itsinda ry’abantu barindwi bazayihagararira muri iyo mishyikirano ariko kandi ngo na mananiza ayo ari yo yose igomba gushyirwaho n’uwo utwe.

Inyeshyamba za TPLF zishaka kandi ko Guverinoma yemera ko intara ya Tigray yo my Majyaruguru y’igihugu zigaruriye igice kinini igira ingabo zayo bwite mu gihe Leta itabikozwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru