Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu banyamibare baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda basanga abakobwa bagifite imbogamizi ikomeye ituma batitabira kwiga amasomo y’ubumenyi (Science).
Babigarutseho ubwo basozaga ishuri ry’imibare bari bamazemo ibyumweru bibiri mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ines Ruhengeri.
Ni ibiganiro byibanze ku bijyanye na gahunda yo gushishikariza abakobwa gukunda no kwiga imibare aho bamwe mu nzobere zitabiriye ibi biganiro zavuze ko hakiri zimwe mu mbogamizi zituma ababa b’abakobwa batitabirira kwiga imibare ahubwo ngo usanga abahungu aribo bitabira siyanse cyane.
Prof.Kayoya Jean Bosco, waje aturutse mu gihugu cy’u Burundi ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro, avuga ko mu byumweru bibiri bamaze muri Ines Ruhengeri biga basanze igituma abakobwa badakunda kwiga siyanse ngo barangize kaminuza ngo biterwa n’imvire.
Yagize ati: "Hari bamwe bagitsimbaraye ku myumvire ijyanye n’umuco, abandi bakagira imbogamizi zo kuba imiryango itabaha umwanya uhagije wo kwiga siyanse, muri rusange umukobwa nawe arashoboye, nta kintu umuhungu yakwiga ngo umukobwa kimunanire, ariko twaje gusanga bamwe mu bakobwa batinya kwiga imibare kubera ko umusaruro wayo bumva ko utahita uboneka vuba, kuko bisaba kuminuza, ikindi ni uko bamwe bumva ko bazasazira mu mashuri bagahitamo kwishakira abagabo".
Prof.Kayoya akomeza agara ati: "Ndetse hari ahandi usanga hakiri imwe mu miryango ibatsikamira ibajyana mu turimo utu n’utu bituma nta n’umwanya babona wo gusubira mu masomo, twifuje rero ko hakomeza gushimangirwa ihame ry’uburinganire no mu bana cyane kubijyanye no kwiga, aho kugira ngo umuco ukomeze utsikamire umwana w’umukobwa arinabyo buviramo gucika intege ntakomeze amasomo."
Undi mu bitabiriye ni Prof. Leonard waje aturutse mu gihugu cya Benin, asanga n’ubwo hakiri inzira ndende kubijyanye no gukundisha abana b’abakobwa kwiga imibare na siyanse muri Afurika, ngo asanga mu Rwanda baratangiye urwo rugendo rwo guha abakobwa agaciro.
Yagize ati: "Mu minsi tumaze hano twize byinshi twunguka byinshi nk’abanyamibare, turabona mu Rwanda kugeza ubu ibintu bimeze neza ndetse rya hame ry’uburinganire rigenda ritinyura umwana w’umukobwa gukunda imibare no kuyiminuzamo akayiga neza, ariko hamwe mu bihugu by’Afurika umuco uracyatsikamiye abakobwa aho agomba kuba umuntu wo mu gikari gusa, akaba uwo gukora isuku n’ibindi gusa bizagenda biza gake gake."
Dr Uwiringiyimana Charline wagize uruhare mu gutegura iyi nama avuga ko yize ibijyanye n’imibare, ndetse ngo akaba yarageze ku rwego rwa Dogitora mu ibarurishamibare, akaba asaba abakobwa gutinyuka bagakunda imibare kuko izabagirira akamaro.
Yagize ati: "Njyewe natangiye kwiga imibare ngenda nshika intege bitewe n’abantu bagenda banca intege bavuga ko nta mukobwa wiga imibare nyamara narayize ndayirangiza, ubu ndemeza ko abakobwa badakunda kwiga imibare, nko mu kiciro rusange no kurangiza ayisumbuye bararangiza, ariko byagera muri kaminuza, ababyeyi ugasanga bifuza ko abana b’abakobwa baza kubafasha imirimo yo mu rugo. Burya imibare isaba umwanya uhagije kugira ngo ubashe kuyiga, ubu rero natwe tuzakomeza kwereka barumuna bacu ko imibare ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi ndetse uwayize imugirira akamaro gakomeye."
Iri shuri ry’imibare ryanzuye bafashe ingamba zo gukundisha abana b’abakobwa imibare cyane ku mugabane w’Afurika.
Bamwe mu banyeshuri bari batumiwe baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Burundi, bavuze ko amasomo bigiye muri iri shuri ry’imibare (Mathematical School conference) azabagirira akamaro ndetse ngo bagiye kuba ba amasaderi mu gutinyura bagenzi babo cyane abakobwa badaha agaciro kwiga isomo ry’imibare.






















