Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Iran: Ibihumbi by’abaturage byitabiriye umuhango wo gusezera kuri Gen Soleimani wishwe na Amerika

Monday 6 January 2020
    Yasomwe na

Ibihumbi by’abaturage byari byuzuye mu mihanda yo mu mujyi wa Tehran muri Iran, ubwo basezeraga ku murambo wa Gen Soleimani Qasem uherutse kwicwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Soleimani wari uyoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, yishwe kuwa Gatanu ushize yicirwa hafi y’ikibuga cy’indege cya Baghdad muri Iraq. Amerika ivuga ko yishwe ari gutegura igitero cy’iterabwoba cyagombaga kwibasira abanyamerika baba muri Iraq.

Umuhango wo gusezera kuri Soleimani wayobowe n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei, wagaragaye ari kurira.
Iran yatangaje ko izahorera bikomeye urupfu rwa Soleimani, ndetse kuri iki Cyumweru icyo gihugu cyivanye mu masezerano yo mu 2015 yakibuzaga gucura intwaro kirimbuzi.

Soleimani w’imyaka 62 yari umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran uzwi nka Quds Force. Yari afite n’inshingano zo gushimangira ubuhangange bwa Iran mu Burasirazuba bwo hagati. Uwo mugabo yafatwaga nk’uwa kabiri ukomeye mu butegetsi bwa Iran nyuma ya Khamenei.

Azwi mu rugamba rwo gufasha Perezida wa Syria , Bashar al Assad mu ntambara yashakaga kumuhirika ku butegetsi. Niwe watanze ubufasha ku mutwe wa Hezbollah muri Liban, ni nawe wayoboye ingabo za Iraq mu bitero byo kurwanya umutwe wa Islamic State.

Televiziyo ya Leta ya Iran yerekanye ikivunge cy’abantu benshi bari bitabiriye ikiriyo cya Soleimani. Yatangaje ko hitabiriye miliyoni z’abantu nubwo umubare nyawo utaramenyekana.

Hagaragajwe abaturage bari kurira mu gihe abandi babaga bafashe mu ntoki amafoto ya Soleimani. Isanduku irimo umubiri wa Soleimani yagendaga ihererekanywa inyura hejuru y’abaje mu kiriyo ari nako baririmba ngo “Amerika iragapfa.”

Umukobwa wa Soleimani, Zeinab Soleimani yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko izahura n’umunsi mubi nyuma yo kwica se. Yagize ati “Wowe Trump wasaze, ntutekereze ko kuba data apfuye byose birangiye”.

BBC yatangaje ko nyuma yo gusezerwaho kuri uyu wa Mbere, umubiri wa Soleimani urajyanwa mu mujyi wa Qom, hanyuma kuri uyu wa kabiri kumusezeraho bizakomereze mu mujyi yavukiyemo wa Kerman.

Iran yivanye mu masezerano, Iraq yirukana ingabo za Amerika
Kuri iki Cyumweru Iran yasohoye itangazo ivuga ko iby’amasezerano yari yarasinye ayibuza gukora intwaro kirimbuzi iyavuyemo.

Iran yari yemeye gusinya ayo masezerano mu 2015, kugira ngo ikurirweho ibihano by’ubukungu yagiye ifatirwa.

Icyo gihugu cyatangaje ko ubu nta kizakibuza kwigwizaho intwaro kirimbuzi. Umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran nawo watangaje ko intego ari ukwirukana Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burasirazuba bwo hagati.

Kuri iki Cyumweru kandi, abadepite ba Iraq batoye umwanzuro wirukana ingabo z’amahanga ku butaka bwabo. Ingabo za Amerika zasabwe guhita ziva muri Iraq.
Perezida Trump yavuze ko Iran niyibeshya ikihorera, bafite ahantu hatandukanye muri icyo gihugu bazashwanyaguza harimo n’ahari ibirango ndangamuco.

Yavuze ko muri Iraq ho bataravayo kubera ibikorwa bamaze kuhubaka , ngo keretse Leta ya Iraq nibaha ingurane y’ibyo bikorwa birimo n’ibirindiro bya gisirikare.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru