Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Ishuri Ines Ruhengeri ryabonye umuyobozi mushya

Thursday 7 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na ndayambaje Jean Claude

Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Diyoseze Gatolika, INES Ruhengeri ryabonye umuyobozi mushya Padiri A. Dr Jean Bosco Baribeshya, wasimbuye Abbé Dr. Hagenimana Fabien wari umuze igihe kinini ayoboye ariyoboye.

A. Dr Jean Bosco Baribeshya yagizwe Vice Chancellor wa Ines Ruhengeri akaba yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari ntoya ya Nkumba mu Karere ka Burera muri Diyoseze ya Ruhengeri, akaba yari amazeyo igihe kirekire.

A. Dr Jean Bosco Baribeshya wagizwe umuyobozi mushya wa Ines Ruhengeri

A. Dr Fabien Hagenimana wasimbuwe kuri uyu mwanya nawe yari yabugiyeho asimbuye Abbé Dr Niyibizi Déogratias wahawe gukomereza ubutumwa i Roma ku Mugabane w’i Burayi, nawe ashobora kuba yoherejwe mu bundi butumwa nkuko bisanzwe mu mahame agenga Kiliziya Gatolika.

Kuba umuyobozi yahindurirwa inshingano muri kiliziya ni ibintu bisanzwe, kuko muri Kiliziya Gatorika hari igihe kigera ukaba wahindurirwa aho ukorera ubutumwa. Iyo habaye impinduka, ugenda ako kanya nkuko ariko biba byagenywe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru