Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Sénégal: Mu nteko ishinga amategeko ingumi n’imigeri byavugije ubuhuha

Saturday 3 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Icyumba cy’inteko ishinga amategeko ya Sénégal cyahindutse isibaniro.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane umudepite w’umugabo ahagurutse agakubita mugenzi we w’umugore urushyi bigateza imirwano ikomeye mu badepite b’ishyaka riri ku butegetsi n’abatavuga rumwe naryo.

Iyi mirwano yabaye ubwo hatorwaga ingengo y’imari ya Minisiteri y’ubutabera. Amashusho yasohotse yerekanye umudepite wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, Massata Samb, ahaguruka agakubita urushyi mugenzi we Amy Ndiaye Gniby wo mu ihuriro BBY [Benno Bokk Yakaar] biteza intugunda.

Imvano y’imirwano ni amagambo Depite Massata Samb yabwiraga inteko ku byo mugenzi we Gniby yavuze mu mpera z’icyumweru, aho uyu mugore yanenze abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Macky Sall by’umwihariko umuyobozi w’Abayisilamu.

Samb yagize ati “Nyakubahwa Perezida, umudepite yahagurutse imbere y’iyi nteko atuka umuyobozi w’abantu”.

Gniby yahise amuca mu ijambo avuga ko ibyo avuga atabyitayeho. Byateye umujinya Samb ava mu ntebe ye aramusatira amukubita urushyi.

Gniby yahise abatura intebe arayimutera abandi badepite baboneraho intambara itangira ubwo, inteko rusange irasubikwa kubera imirwano.

Igihe dukesha iyi nkuru kivuga ko, umwuka mubi mu nteko ishinga amategeko ya Sénégal wakajije umurego guhera muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo ishyaka riri ku butegetsi ryatakazaga ubwiganze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru