Mu murenge wa Shingiro w’Akarere ka Musanze , mu kagari ka Kibuguzo , umudugudu wa Kadahenda umugabo yategewe inzoga n’abagenzi be ziramwica.
Umuturage witwa Nahimana Eric w’imyaka 29 yategewe igicupa cyuzuye inzoga arakigotomera ageze hafi n’urugo rwe ahita yitaba Imana.
Aya makuru yashimangiwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro Bwana Hanyurwabake Theoneste ko ibi byabaye ahagana saa 17h50’ aho uyu mugabo ngo yararimo gusangira n’abandi bamutegera inzoga ngo ayimare birangira ashizemo umwuka.
Yagize ati:"Aya makuru nimpamo, bamutegeye agacupa nawe arasoma , atararenga n’umutaru aba yituye hasi , biragoye kumenya ngo n’inzoga imeze ite cyokoze RIB na Police bahageze , ubu umurambo bawujyanye kuwukorera Isuzuma ( Autopsy) mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, kuko umuntu ntiyahita yemeza ko ari inzoga yamwishe , barakora iperereza hamenyekane ikibyihishe inyuma."
Uyu muyobozi yakomeje agira abaturage inama kutajya bakora ibikorwa nk’ibyo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo babanza kujya babanza gushishoza igikorwa cyose bagiye gukora ingaruka kiri bugire .
Kugeza ubwo twakoraga iyi ntayandi makuru arenze kuri aya twari twamenya ku rupfu rw’uyu muturage.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje
























