Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ishyamba si ryeru muri Musanze Fc

Wednesday 16 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umwuka mubi ukomeje gututumba mu bayobozi n’abakinnyi b’ikipe ya Musanze fc.

Biravugwa ko iyi kipe ishobora no kwisanga mu mazi abira mu gihe hatagize igikorwa mu maguru mashya.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru mamaurwagasabo ni uko bamwe mu bakinnyi ba Musanze fc bakunda kubanza mu kibuga bamaze guhagarikwa mu buryo buteruye.

Ihagarikwa ry’aba bakinnyi 3 ngo rishingiye ku kuba ikipe imaze imikino igera muri ibiri idatsinda aho batsindiwe mu rugo na Mukura victory sports ibitego 3-2, na none batsindwa na Etencelles ibitego 3-2 kuri sitade umuganda.

Kuri bamwe mu bakurikiranira hafi iyi kipe batashatse ko amazina yabo ajya mu nkuru bavuze ko muri Musanze fc harimo umwuka mubi uri mu bayobozi b’ikipe ndetse n’abakinnyi, bamwe bakekwa ko bashobora kuba bihishe inyuma yo gutakaza amanota.

Ibi byatangiye ubwo bari bamaze gutsindirwa i Rubavu hanyuma bamwe mu bakinnyi babwira bagenzi babo ngo muze twongeremo ingufu kugira ngo na Rutsiro fc itazadutsinda, ibintu bitakiriwe neza na begenzi babo. Bamwe byabaye ngombwa ko babibwira Team manager nawe afata icyemezo cyo ku bahagarika mu buryo buteruye.

Kugeza ubu nubwo nta mabaruwa arandikirwa aba bakinnyi bose bamwe bavuga ko uwabahaye ubutumwa bwo guhagarika imyitozo ari team manager, wabamenyesheje ko baba bahagaritse imyitozo, kugira ngo akanama gashinzwe imyitwarire kazabanze gasuzume neza ibyabavuzweho.

Abakinnyi bahagaritzwe mu buryo buteruye barimo Imran Nshimiyimana, Habineza Isiak ndetse na Rurihoshi Hertien ukina mu mutima w’ubwugarizi.

Andi makuru agera kuri Mamaurwagasabo.rw ni uko umutoza w’abanyezamu witwa Harerimana Gilbert bamushinja gutonesha umunyezamu Mubawenayo Gad, kandi izamu rye rimaze kwinjiramo ibitego 6 mu mikino 2 iheruka.

Abakunzi n’abafana ba Musanze fc bakomeje kwibazwa impamvu umunyezamu NTARIBI Steven adakinishwa kandi yarazwanywe nk’umuzamu wa mbere muri Musanze fc.

Umwe mu bafana yagize ati: "Abatoza nibo barimo gutuma ikipe yacu itsindwa; ni gute ubanza ibitego 2 bakabikwishura ndetse ugatsindwa ibirenze 3. Reba umuzamu dufite ntacyo ashoboye kandi Ntaribi Steven arahari, dukeneye impinduka mu ikipe yacu."

Twifuje kumenya icyo umuyobozi wa Musanze fc buvuga kuri ibi bibazo bikomeje kuvugwa muri iyi kipe ayoboye ntitwamubona ku murongo wa Telefone, ndetse n’umuvugizi ntiyabonetse.

Ikindi ni uko kugeza ubu ikipe ikomeje gutozwa n’umutoza mukuru umunyakenya Frank Ouna kuko umutoza w’ungirije witwa Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso yagiye gukomeza amasomo ajyanye n’ubutoza mu gihugu cya Uganda bitazwi igihe azagarukira .

Musanze fc iri ku mwanya wa 7 n’amanota 13 mu mikino 9 imaze gukina, kuri uyu wa Gatanu izakina Rutsiro fc iri ku mwanya wa 13 n’amanota 8, ndetse bivugwa ko uyu mukino uhatse byinshi bijyanye n’iyi kipe.

  • Mu bindi abantu bavuga ni uko , muri Musanze fc usibye Perezida wayo uzwi ukora ibyo asabwa bijyanye no gufasha ikipe ntawundi muyobozi ushobora kunganira ikipe mu bijyanye n’inama, ahubwo bose ngo baza ari mpemuke ndamuke.
feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru