Sunday . 15 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more

Izindi ngabo za Kenya zerekeje Goma

Wednesday 16 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Ikiciro cya kabiri cy’abasirikare ba Kenya bahagurutse ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Embakasi muri Nairobi berekeza i Goma muri DRC.

Icyo kiciro kigizwe n’abandi basirikare bagera kuri 900 bagiye mu butumwa bw’umutwe w’ingabo za Africa y’iburasirazuba (EAC) zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DRC.

Izi ngabo zifite ubutumwa bwo gufatanya n’igisirikare cya DRC kurwanya inyeshyamba muri ako gace k’uburasirazuba.

Mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu burasirazuba bwa DRC inzobere za UN zahabaruye imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.

Muri iyi minsi umutwe uvugwa cyane ni uwa M23, ubu ugenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru mu gihe winjiye na teritwari ya Nyiragongo, ari nako usatira umujyi wa Goma.

Izi ngabo za Kenya zirasangayo ikiciro cya mbere cyazo cyahageze muri weekend ishize, nk’uko umunyamakuru wa BBC uri aho zahagurukiye abivuga.

Ntibizwi neza niba zihita zinjira mu mirwano imaze iminsi hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’umutwe wa M23 ubu usumbirije Goma.

Muri ubwo butumwa bw’umutwe w’ingabo za EAC, ingabo z’u Burundi zimaze amezi muri Kivu y’Epfo n’ingabo za Uganda zimaze igihe kirenga umwaka muri Ituri zahise zitangazwa nk’izigize uwo mutwe w’ingabo za EAC.

Sudani y’Epfo iracyategerejwe ngo nayo yoherezeyo ingabo, Tanzania isa n’iyifashe ku kohereza ingabo muri Congo, leta ya Kinshasa yanze ko u Rwanda rwoherezayo ingabo mu gihe ishinja Kigali gufasha M23, ibyo Kigali ihakana.

Hagati aho hateganyijwe kandi ibiganiro bya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC bigomba kubera i Nairobi kuva mu cyumweru gitaha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru