Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

19 bishwe n’igisasu cyatewe mu ntara ya Tigray

Wednesday 12 January 2022
    Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abantu 19 bahitanwe n’igisasu cyaturikiye mu Majyepfo y’intara ya Tigray ishyamiranye na Leta ya Ethiopia.

Ni igisasu cyaturikiye mu mujyi wa Mai Tsebri aho 17 bahise bahasiga ubuzima nk’uko byatangajwe n’umukozi uri mu bikorwa by’ubutabazi muri ako gace.

Icyo gisasu gituritse mu gihe hashize iminsi mike Perezida wa Amerika Joe Biden azamuye ijwi ku bitero nk’ibyo birimo gukorwa na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed.

Uwo mutangabuhamya yavuze ko igisasu cyanakomerekeje kandi abagera kuri 12 kinica ingamiya 16 zari aho.

Nk’uko yakomeje abivuga, ngo akigera ahabereye iryo turika, umukozi uri mu butabazi babwiwe n’abaturage ko mbere yuko igisasu giterwa aho habanje guca indege zitagira abapilote, drones zitegereza hasi cyane, mu kanya nk’ako guhumbya bumva gutaka cyane bagiye basanga ni abagore n’ingamiya bamaze kujugunywaho igiturika bashizemo umwuka.

Hari hashize ikindi cyumweru kandi habaye irindi turika mu Majyepfo ya Tigray aho ryabaye nanone ku wa kabiri w’icyumweru gishize, abantu babiri bahita bahasiga ubuzima ahitwa Hiwane, mu Murwa mukuru wa Tigray witwa Mekelle.

Perezida Biden ubwe yari amaze iminsi yihamagariye Dr. Ahmed kuri Telefone amubwira ko akomeje kwica abasivile muri Tigray.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko igitangaje ari uko Umuvugizi wa Guverinoma ya Ethiopia yahise avuga ko nta makuru afite kuri iryo turika ry’ejo ku wa kabiri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru