Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more
  • 19 February » Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye uwahoze ari perezida Yoon igifungo cya burundu kubera kwigomeka mu 2024 – read more

Jack Wilshere wanyuze mu makipe atandukanye nka Arsenal, agiye gutoza Luton Town

Monday 13 October 2025
    Yasomwe na

Umwongereza Jack Wilshere wakiniye Arsenal imyaka 10 agiye gutoza Luton Town FC ikina mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza.


Jack Wilshere agiye gutoza Luton Town, ikipe yashinzwe mu 1885.

Amakuru y’uko uyu mwongereza yerekeje muri Luton Town, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025.

Iyi kipe ya Luton Town yakinnyeho icyiciro cya mbere mu Bwongereza muri season ya 2023-2024, iza guhita isubira mu cyiciro cya kabiri ni nyuma yo gusoza shampiyona ari iya 18.

Iyi kipe ya Luton Town FC, yashinzwe tariki ya 14 z’Ukwezi Kwa Kane mu 1885.

Uyu mwongereza Jack Wilshere w’imyaka 33, ugiye kuyitoza yanyuze muri Arsenal kuva 2008 kugera 2018, andi makipe yakiniye ni Bolton Wanderers, AFC Bournemouth, West Ham United, na AGF. Jack Wilshere Kandi yanakiniye abongereza imikino itandukanye kuva mu batarengeje imyaka 16 kugera ku ikipe nkuru.

Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru