Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Jeannette Kagame yasabye uruhare rw’abagabo mu kurinda abagore kanseri y’inkondo y’umura

Tuesday 17 November 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko nubwo abagabo atari bo barware kanseri y’inkondo y’umura ariko hakwiye ko bongererwa ubumenyi kuri iyo kanseri bityo bakagira uruhare mu kuyirinda abagore cyane ko iterwa na virusi yandurira mu mibonanompuzabitsina idakingiye.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2020 mu butumwa yatanze ubwo hatangizwaga Gahunda ihuriweho yo kongera umuvuduko mu bikorwa byo kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura.

Iyi ni gahunda yemerejwe mu Nteko rusange y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ya 2020, ihuriweho n’ibihugu 194, izibanda ku ngingo eshatu zirimo gukingira, gupima ndetse no kuvura aho byitezwe ko izagabanya ubwandu bushya ho 40% na miliyoni eshanu z’abo ihitana bitarenze mu 2050.

Jeannette Kagame yavuze ko igihe abagabo bazaba basobanukiwe n’icyo kanseri y’inkondo y’umura ari cyo n’uko yandura bizatuma bagira uruhare mu kuyirinda abo bashakanye cyangwa abo bakorana imibonanompuzabitsina.

Ati “Nubwo virusi itera kanseri y’inkondo y’umura ari imwe muri virusi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kanseri zikomoka kuri iyo virusi abagabo ntibakunda guhura nazo nkuko bimeze mu bagore kuko ari bo bakunze kurwara kanseri y’inkondo y’umura.

Muri iki gihe usanga abagabo bafite ubumenyi buke ku birebana n’iyo kanseri, ibyo bikaba byagira ingaruka mu gusubiza inyuma ibimaze kugerwaho kugeza ubu.
Abagabo bagomba kugira uruhare mu bijyanye no kwirinda iyi kanseri, bakongera ubumenyi mu bijyanye nayo ndetse n’uko yandura bityo bakarinda abo bashakanye kuyandura.”

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko iterambere ry’ikoranabuhanga isi ifite bitagakwiye ko kanseri y’inkondo y’umura iba rii ku kigero igezeho kandi ari indwara yakirindwa.

Akomeza agira ati “Nubwo kugeza kuri 93% bya kanseri y’inkondo y’umura bishobora kwirindwa, kuri ubu iyi kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu bitera imfu mu bagor bari mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’Amajyambere nyuma ya kanseri y’ibere.

Ibi ntidukwiye kubyemera mu gihe dufite ikoranabuhanga ryateye imbere, politiki ndetse n’ibyemezo bigenda bifatwa birebanye no gusuzuma iyi kanseri hakiri kare ndetse no kuyivura. Urukingo rwa HPV rwerekanye ko rugirira akamaro uwaruhawe mu gihe umukobwa cyangwa umugore atarahura n’iyo vurisi.”

Yerekanye ko ku ruhande rw’u Rwanda, urukingo rwa HPV rwatangiye guhabwa abangavu bafite imyaka 12 y’amavuko kuva mu 2011, bijyana no gushyira mu bikorwa andi mabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, kuvura no gukingira ibyiciro birebwa n’izo gahunda.

Mu rwanda gusuzuma ibimenyetso bibanziriza kanseri y’inkondo y’umura bitwara amafaranga ibihumbi 20.

Imibare ya OMS igaragaza ko mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura iri kuri 31,9 ku bagore ibihumbi 10. Ni mu gihe impfu zayo zo ziri kuri 24,1 ku bagore ibihumbi 10 bivuze impfu 921.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu 2018 hagaragagaye abantu bashya barwaye kanseri y’inkondo y’umura 362. Iyi ndwara yiganje mu bagore bafite hejuru y’imyaka 45 y’amavuko.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru