Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Jenerali wasabye Thsisekedi gutera u Rwanda yahawe amahirwe

Wednesday 5 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Mu minsi ishize Umusirikare ukomeye muri Congo (DRC) yagaragaye mu mihanda i Kinshasa we n’abasirikare yari ayoboye basaba Umukuru w’igihugu kubaha uburenganzira bwo gutera u Rwanda ku mugaragaro.

Mu itangazo ritunguranye, Perezida Tshisekedi yagize Lt Gen Christian Thiwewe Songesha, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo asimbuye Célestin Mbala Munsense.

Umwanya yariho yahise awushyiramo Maj Gen Kabi Kiriza Ephraim wari asanzwe ari umuntu wa gatatu muri uyu mutwe udasanzwe ushinzwe umutekano wa perezida.

Aya mavugurura akubiye mu itangazo ryasomewe kuri Televiziyo y’igihugu ya Congo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 03 Ukwakira 2022. Lt Gen Christian Thiwewe Songesha yahise asimburwa na Major Gen Ephraim Kabi Kiriza ku mwanya wo kuyobora ingabo zirinda umukuru w’igihugu (GR).

Lt Gen Christian Thiwewe Songesha wagizwe Umugaba Mukuru wa FARDC yavutse ku ya 27 Ukwakira 1968 i Lubumbashi, ahahoze ari intara ya Haut-Katanga.

Uyu musirikare uri mu bakomeye muri Congo yinjiye igisirikare kubwa Mobutu azwiho kuba yarabaye umwizerwa ku butegetsi bwa Perezida Joseph Kabila.

Yakoze imyitozo ya gisirikare ihambaye y’abisiraheli yo kurwanya imitwe y’iterabwoba n’andi masomo yo kuyobora ingabo no kuzishyira ku murongo uhamye.

Ni umugabo uzwiho kutajya imbizi n’Abanye Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda abo afata nk’abazanye akaga n’amakuba ku gihugu cye.

Uyu musirikare wagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo, amakuru avuga ko yahawe inshingano zo gushyira igisirikare ku murongo no kugarura Umujyi wa Bunagana n’utundi duce twigaruriwe na M23,nk’uko umuseke dukesha iyi nkuru ubitangaza.

Mu zindi mpinduka Maj Gen Jerome Shiko Tambwe yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya FARDC, Maj Gen Christian Ndaywel agirwa ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, Maj Gen Thomas Kisezo agirwa ushinzwe imiyoborere naho Maj Gen Kukuabo Bora agirwa ushinzwe ibikoresho.

Ni mu gihe Maj Gen Jules Mbanza Muilambwe yagizwe ushinzwe ibya Gisirikare u biro bya Perezida Thisekedi.

Mu mutwe ushinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu kandi Brig Gen Inengeli Baka Thierryson yagizwe umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mu gihe Gen Brig Mulumba Kabanangi Désiré yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’ibikoresho.

État Major y’uyu mutwe yashinzwe kuyoborwa na Col Maloba Mwila Éric uzwiho kutajenjeka mu kazi ke ka buri munsi.

Hitezwe izindi mpinduka zikomeye muri FARDC nyuma yitabwa muri yombi rya benshi mu basirikare bakomeye bakekwaho ubugambanyi no gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Felix Thsisekedi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru