Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

KICUKIRO: MADAMU J.KAGAME YAFUNGUYE KU MUGARAGARO IGICE CYA MBERE CY’UBUSITANI BW’URWIBUTSO

Monday 8 April 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo
Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mata 2019, yafunguye ku mugaragaro igice cya mbere cy’Ubusitani bw’Urwibutso (Jardin de la Mémoire) bwubatswe ku rwibutso rwa Nyanza, mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubu busitani bufite igisobanuro cy’amateka yabereye aho buri mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko ari n’ikimenyetso cyerekana ko ubuzima bwakomeje.

Ati “Twifuje kubaka ubusitani ahabereye amateka mabi, nk’ikimenyetso kitazasibangana. Ikimenyetso kitwibutsa ko ubuzima bwakomeje, n’ubwo hari abifuzaga ko tuzaheranwa n’ urupfu.

Dushyira ibuye ry’ifatizo kuri ubu busitani, hari hashize imyaka ibarirwa ku ntoki, tuvuye muri Jenoside yatumariye abacu, ndetse n’urugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu. Hari abatarashoboraga no kumva ko ubuzima buzashoboka”.

Yakomeje avuga ko igitekerezo cya mbere cyari ubusitani bugizwe n’amabuye arenga miliyoni nk’uko byasobanuwe. Ngo hifuzwa ikimenyetso ‘kizadufasha gukomera no gukomeza umutima’. Ati “Uko imyaka yagiye isimburana, icyizere cyo kubaho kigenda kiyongera n’igihugu cyacu gitera imbere, nibwo twatekereje ko ubu busitani bukwiye kugira ikindi gice kitubera ikimenyetso n’igihango cy’ubuzima”.

Yageneye urubyiruko ubutumwa, arubwira ati “Bana bacu, Ubu busitani bw’ urwibutso, Bwafumbiwe n’ibitambo by’abacu! Abatangana. Twatabawe n’abacu bwite, “Bato batari gito”! Uko ubu busitani butoshye tubutambagira, tubibuka, bitwibutse ko iki gihugu cyacu, u Rwanda Cyubatse ku bitambo bitagira ingano”.

Ubu busitani bw’Urwibutso bwubatswe n’umuryango wa Ibuka na Bruce Clarke, hagamijwe gushyiraho ikimenyetso cyo kwibuka iteka, n’igihango cy’ubuzima, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubusitani bwubatswe ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, rushyinguwemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 11.

Source/Bwiza.com

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru