Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’ akarere ka Kicukiro aravuga ko Angélique Mukunde wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Higiro Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe beguye kuri iyi mirimo.
Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Akarere ka Kicukiro, bugaragaza ko inama njyanama yashyikirijwe ubusabe bwa Mukunde, ku wa mbere tariki ya 25 Werurwe 2019.
Ubu butumwa bugira buti "Mukunde Angélique wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite. Ibi byemejwe n’Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kicukiro yateranye ejo hashize nyuma yo gusuzuma no gusesengura ubusabe bwe”.
Akarere ka Kicukiro kandi katangaje ko “Higiro Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe yasezeye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite”.
Aba bayobozi bandikiye njyanama bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite gusa bibaye nyuma y’ iminsi mike bagizwe abere n’ urukiko ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta bari bakurikiranyweho.
Mukunde na Higiro batawe muri yombi tariki 06 Werurwe 2019 bakekwaho kunyereza amafaranga y’ ihuriro ry’ abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ akarere.
Tariki 22 Werurwe 2019 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko icyaha cyo kunyereza umutungo ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Visi Meya wa Kicukiro ushinzwe ubukungu n’ iterambere Mukunde Angelique n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe ntacyo bakoze rutegeka ko barekurwa kandi ntibakomeze kugikurikiranwaho.
Angélique Mukunde yari amaze imyaka 8 ari Visi Meya ushinzwe ubukungu n’ iterambere mu karere ka Kicukiro
Gitifu w’ Umurenge wa Kanombe Higiro Emmanuel yeguye

















