Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

KONGO: ABARWAYE EBOLA BAMAZE KURENGA 1000

Monday 25 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Imiryango ifasha ivuga ko umubare w’abantu bazwi ko banduye indwara ya Ebola mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ku nshuro ya mbere umaze kurenga 1000.

Abantu 629 ni bo bamaze gupfa bazize Ebola kuva yatangazwa ko yongeye kwaduka muri iki gihugu mu kwezi kwa munani mu mwaka ushize wa 2018.

Umubare w’abarwayi ba Ebola wariyongereye cyane mu cyumweru gishize - abarwayi 58 bashya mu cyumweru kimwe, umubare munini wa mbere ubayeho mu gihe nk’icyo muri uyu mwaka.

Umwe mu miryangoi ifasha wa International Rescue Committee, uvuga ko Kongo yateye "intambwe ibabaje".
Itangazo wasohoye rigira riti: "Hashize hafi amezi arindwi iyi ndwara yadutse, ubundi kuri ubu twakagombye kuba tubona umubare w’abayandura ugabanuka, aho kwiyongera".

"Tugerageje kugira umutima wo kwizera, bisa nkaho iyi ndwara izamara n’andi mezi atandatu ari imbere - ariko mu by’ukuri, birashoboka ko hashobora gushira undi mwaka tugihanganye n’iyi ndwara".

Ingorane mu guhangana na Ebola

Abakora mu bikorwa by’ubuvuzi bwa Ebola bugarijwe n’ikibazo cy’umutekano mucye muri ako karere ndetse na bamwe mu baturage barwanya ibikorwa by’ubuvuzi.
Ibigo byinshi bivurirwamo Ebola byagabweho ibitero n’abantu batamenyekanye ndetse n’ababwari ba Ebola - bashobora kwanduza - bava aho bavurirwaga.

Ni ku nshuro ya 10 Ebola yadutse muri Kongo mu mateka y’iki gihugu, ariko kugeza ubu iyi yo kuri iyi nshuro igaragara nkaho guhangana na yo biri kuba urusobe.
Ni na yo yibasiye abantu benshi cyane kurusha izindi zabanje muri iki gihugu, ikaba n’iya kabiri ikaze cyane ibayeho ku isi.

Hari impungenge ko hari abantu bamwe baba bakure yaho ibigo by’ubuvuzi bwa Ebola biherereye - ibintu bituma bigorana gukumira ko iyi ndwara ikomeza gukwirakwira.

Inkuru ya bbc

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru