Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame asoza inama nyafurika yahuje abayobozi b’ ibigo by’ ubucuruzi yari iteraniye i Kigali kuva ejo yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gutahiriza umugozi umwe kuko ikibazo kiri mu gihugu muturanye hari ubwo birangira kibaye ikibazo no mu gihugu cyawe. Yanakomoje ku mubano w’ u Rwanda na Uganda.
Mu bakuru b’ ibihugu bitabiriye iyi nama harimo Perezida mushya wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Perezida Kagame yavuze ko bishimishije kuba Perezida Tshisekedi yari yitabiriye iyi nama kuva itangiye kugeza isojwe, ngo bifite icyo bisobanuye ku Rwanda no ku bitabiriye iyi nama.
Yavuze ko ibibazo biri ku mugabane w’Afurika bigomba gukemurwa n’Abanyafurika bafatanyije kuko iyo bidakemuwe byangiza ibyiza byinshi.
Perezida Kagame yavuze ko iyo wanze Perezida Kagame cyangwa u Rwanda kuko wibwira ko ibibera mu Rwanda bigomba gushingira ku bitekerezo byawe cyangwa ku mwanzuro wawe, iyo ari politiki mbi.
Yakomeje agira ati “Wankunda utankunda, Perezida Kagame ahari nka Perezida w’u Rwanda. Ni Abanyarwanda bireba nibabishaka bazamugumana nibatamushaka bazamukuraho”
Yongeyeho ati “Kwibwira ko kuko udakunda Kagame uzamuhindura, ugashyiraho undi muntu, ntibishoboka”
Perezida Kagame yakomoje ku mubano w’ u Rwanda na Uganda utifashe neza kuva mu myaka ibiri ishize, avuga ko inzira y’ ibiganiro kuri iki kibazo ikomeje kuko kwemera ubutwererane ari byo byiza.
Ati: "Ariko igihe kubana nk’abavandimwe n’ inshuti byanze ikiruta twafata umwanzuro wo kurekana umwe agaha undi amahoro guterana amagambo birasenya ntawuzatsinda binyuze mu guterana amagambo cyane”.
U Rwanda rushinja Uganda gutera inkunga umutwe wa RNC utavuga tumwe narwo no guhohotera Abanyarwanda bari cyangwa bajya muri Uganda ariko Uganda irabihakana ikavuga ko itatera inkunga abafite umugambi wo kugirira nabi abaturanyi.
Uganda inahakana guhohotera Abanyarwanda bajyayo ariko u Rwanda rugaragaza ko Abanyarwanda barenga 900 Uganda yabirukanye binyuranyije n’ amategeko abandi barenga 190 ikabafunga binyuranyije n’amategeko.

















