Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Kagame yagaragarije isi ibyo u Rwanda rwakoze mu kwita ku bagizweho ingaruka na COVID-19

Monday 25 January 2021
    Yasomwe na

Perezida Kagame Paul yagaragaje uko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’abatuye isi by’umwihariko ku Rwanda, asobanurira isi uko igihugu ayoboye cyabyifasemo mu kwita ku batishoboye barimo abagore n’urubyiruko.

Yabitangaje mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Mutarama 202, ubwo hafungurwaga inama yiswe "Davos Agenda 2021" yateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, WEF yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nama yitabiriwe n’abahanga mu bya siyansi, abanyepolitiki, abashoramari, urubyiruko, abagize sosiyete sivile n’abandi batandukanye ku isi.

Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro ku ngingo ivuga ku ‘Buryo bushya bwo kurengera abatishoboye n’abafite intege nke’ bukwiye kwimakazwa hagati ya Guverinoma, abikorera n’abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe Isi yize amasomo yahuraga nayo ariko ntiyashyire mu bikorwa cyangwa ngo iyahe umwanya akwiye mu buzima bw’abantu.

Yatanze urugero ku Rwanda avuga ko ubwo Guma mu rugo ya mbere yashyirwagaho muri Werurwe 2020, hari ingamba zikomeye igihugu cyafashe mu gufasha abatishoboye.

Yakomeje ati “Icyorezo cyahungabanyije abakozi cyane kandi Guverinoma zabishakiye ibisubizo zifashishije ubushobozi bwari buhari. Dufashe urugero ku Rwanda, twashyizeho Ikigega Nzahurabukungu kirimo miliyoni 100$ zo gufasha ibigo kutagwa mu bihombo.’’

Yakomejw agira ati "Twanakoresheje ikigega cy’igihugu mu guha imiryango itishoboye amafunguro mu gihe cya Guma mu rugo, twishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bagera kuri miliyoni ebyiri. Ibi bibazo byongeye kwerekana ibyuho muri gahunda zo kurengera abatishoboye hirya no hino ku Isi.’’

Yongeyeho ati "Twabonye uburyo byagize ingaruka ku Isi yose n’uko yabyitwayemo, byongera gushimangira ko hari ibibazo twakomeje kwirengagiza dusanga bitarakemuka.’’

Perezida Kagame yavuze ko gushaka umuti w’ibi bibazo bigomba gukorwa kuko ‘Bizatuma sosiyete ishobora kwitegura bihagije muri iki gihe cy’ibyorezo no mu minsi iri imbere.’

Gahunda zo gufasha abatishoboye ntizigomba guharirwa ibihugu bikize, icyorezo cyatwigishije ko dukenerana mu bintu bitandukanye, ku buryo ibibera ku mugabane umwe bigira ingaruka ku wundi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere usanga abenshi babeshwaho n’ishoramari rito by’umwihariko abagore n’urubyiruko.

Ati “Dukeneye uburyo bunoze kandi burimo udushya muri gahunda zo gufasha abatishoboye, zigomba kuba zidaheza abakozi bo mu byiciro byose. Namenye ko hari gahunda yo gushyiraho Ikigega Mpuzamahanga cyo gufasha abatishoboye kandi ni igitekerezo cyiza.’’

Umunyamabanga w’Ihuriro Mpuzamahanga rya Sendika (ITUC: International Trade Union Confederation), Sharan Burrow, yashimangiye ko ibihugu bikeneye ‘gufatanya kurusha uko byahoze’.

Yagize ati “Iki ni igihe cyo gufatanya. Niba tubonye amafaranga menshi, ese twiteguye gushyira ku ruhande ayagenewe gutangiza gahunda yo gufasha abatishoboye? Gahunda nshya yo gufasha abatishoboye ifasha mu kongera kwiyubaka ariko no guteganyiriza ahazaza hahamye.’’

Icyorezo cya Coronavirus cyahungabanyije ubuzima bw’abatuye Isi, utabariyemo n’abatakaje akazi; bibarwa ko nibura abagera kuri miliyari 3.3 bafite ibyago byo kubura iby’ingenzi bibatunga mu buzima bwa buri munsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru