Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Karidinali Barbarin arashinjwa ko atashoboye gushyira ku mugaragaro ibyaha bijyanye n’ihohoterwa

Tuesday 8 January 2019
    Yasomwe na

Nkuko tubiyesha BBC Karidinal Philippe Barbarin arashinjwa ko atashoboye gushyira ku mugaragaro ibyaha bijyanye no guhohotera abana bishingiye ku gitsina biregwa umupadiri wo muri diyoseze ye
.
Cardinal Barbarin akaba musenyeri wa diyoseze ya Lyon mu majyepfo y’Ubufaransa, yemeye ko yari kuba yarirukanye vuba na bwangu uwo mupadiri - Bernard Preynat - ariko arahakana ko yamukingiye ikibaba.

Abandi bantu batanu barimo abapadiri babiri nabo bararegwa muri urwo rubanza ruzamara iminsi itatu.

Iri ni isuzuma rikomeye ry’uburyo itegeko ry’Ubufaransa rihagaze ku ngingo y’amateka y’ihohotera rishingiye ku gitsina ryakorewe abana muri Kiliziya ndetse n’uruhare rw’abayobozi bakuru bamenya amakuru y’iryo hohotera.
Ahanini nko muri uru rugero nyuma y’imyaka myinshi ibyaha byaramaze kuba.
myifatire idahwitse y’ihohotera rishingiye ku gutsina riregwa Padiri Preynat yakozwe mu myaka ya 1980 igihe yayoboraga itsinda ry’aba Scout agahohotera abana b’abahungu bagera kuri 70.

Cardinal Barbarin avuga ko yamenyeshejwe bwa mbere amakuru y’ibi birego muri 2014 maze afata ingingo yo kwirukana uwo mupadiri muri diyoseze ye mu mwaka wakurikiyeho.

Ubushinjacyaha bwasuzumye iki kibazo bwanzura ko uyu mukaridinali nta cyaha
agomba gukurikiranwaho
Ariko rero itsinda rirengera inyungu z’abahohotewe rishaka kumukurikirana.
Bavuga ko uwo mukaridinali hamwe n’abandi bo mu rwego rwo hejuru muri Kiliziya byanze bikunze bari bazi ibyaha bya Padiri Preynat ariko bananirwa kumutanga kuri polisi.

Ikindi kintu berekana ni ubudasa hagati y’ibyo Kiliziya ivuga ku mugaragaro yamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’imyifatire nyayo ibera muri Kiliziya imbere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru