Mu karere ka karongi mu murenge wa Rugabano abaturage baho bavuga ko ubuharike burimo no guta ingo bakajya muwundi murenge bakazagaruka bafite abandi bagore ibyo bigatuma abagore aribo bita ku bana bonyine,ibyo bigatuma ubure nimibereho y’abana itagerwaho neza.
Abagore bahangayikishwe n’uko abagabo babo bata ingo bakajya gushaka abagore bakiri bato, bamwe mu bagore baganiriye n’ ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw bavuga ko abagabo babo aho basigaye bajya gushaka abandi bagore usanga abana barerwa n’abanyina bonyine.
Mukabasomingeri Mariya vuga ko bitoroshye kurera uri umwe.
Agira ati”abagabo b’inaha iyo bejeje imyaka baragurisha bakagenda bakajya gushaka abandi bagore, ibyo bituma abagore turera abana twenyine ugasanga kubitaho uri umwe biratugora ugasanga n’isuku y’abana iragoranye kuko uba uhugiye mu bindi kugirango babone ibyo barya, hari n’abana bananirwa kwihanganira ubwo buzima bakajya mu mujyi ugasanga nibo babaye inzererezi “.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubu buharike buterwa n’uko umugabo ubikoze adahanwa kuko ubuyobozi ntacyo bubikoraho abana bahariwe abagore.
Munyaneza Eric Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mubuga avuga ko mu Kagari ayoboye ikibazo gihari abagabo baharika mu buryo buteruye kubafatira ibihano bikagorana.
Agira ati “inaha abagabo ntibaharika mu buryo bweruye kuko usanga ari ibanga niyo tubimenye usanga abagabo bavuga ko bataha mungo zabo nubwo usanga ntacyo bakimariye ingo zabo nkuko bivungwa n’abagore babo ariko kwigisha nuguhozaho”.
Hakwibazwa niba ubuyobozi bw’Akagari buvuga butya niba hari ingamba zihariye nkuko byavuzwe na Guvereneri w’Intara y’Uburegerazuba Munyentwali Alphonse aho yari yitabiriye inteko z’abaturage muri Busasamana na Cyanzarwe muri Rubavu aho avuga ko abayobozi bagomba gufata iya mbere kugira ngo basenye izo ngo mu maguru mashya kuko iyo bimaze iminsi hazamo ibindi bibazo.
Yagize ati “Nta muyobozi w’Akagari cyangwa w’Umudugudu uzambwira ngo ntiyamenye ko umuntu yashinze urugo rwa kabiri, nti tubishaka nk’abayobozi tugomba ku bica, ibyo ntibyemewe, mugomba kurinda amategeko aho muyobora. Uzamukuremo mu gitondo, nimubikora, kabiri, gatatu nta mukobwa uzagarukamo kuko azaba azi ko muri bumukuremo.”
Abana batari bacye baba mubuzima bwo mumuhanda usanga bavuga ko bakuwe iwabo n’amakiimbirane yo mu muryango usanga ubuzima bugoye kubera kutumvukana kw’ababyeyi babo.
Mutesi Scovia

















