Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ikirenga guhanisha Charles Bandora igifungo cya burundu, mu bujurire ku gifungo cy’imyaka 30 aheruka gukatirwa n’Urikiko Rukuru rwamuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mwaka wa 2015 nibwo Urugereko rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rwakatiye Charles Bandora gufungwa imyaka 30, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubwumvikane bugamije gukora Jenoside no kuba icyitso mu kurimbura imbaga, yahamijwe ko yakoreye mu yahoze ari Komini Ngenda, ubu ni mu karere ka Bugesera.
Bandora w’imyaka 65 yagejejwe mu Rwanda kuwa 10 Werurwe 2013 yoherejwe n’Urukiko rwa Oslo muri Norvege
Bandora w’imyaka 65 yagejejwe mu Rwanda kuwa 10 Werurwe 2013 yoherejwe n’Urukiko rwa Oslo muri Norvege. Mu gihe cya Jenoside yari Visi Perezida w’ishyaka rya MRND muri Ngenda, akaba na Perezida w’abacuruzi muri aka gace.
Mu bujurire bwaburanwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019, Bandora yavuze ko Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro kuba yaritwaye neza mu rukiko no kuba yararufashije mu miburanire, bityo ko yagombaga kubona igihano kiri munsi y’imyaka 30.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Bandora yari umunyapolitike ukomeye n’umucuruzi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo yagombaga guhabwa igihano cya burundu aho kuba imyaka 30 we yajuririye bitewe n’uruhare yagize muri Jenoside.
Bwavuze ko “Imyanya yose Bandora yari ayoboye byaba mu bucuruzi no muri politike, yatumaga aba umuntu ukomeye muri kariya gace.”
Bwatanze urugero mu manza zimwe zabereye mu Rukiko Mpuzahamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), aho abakekwagaho Jenoside bahanwaga kubera imyanya babaga bafite.
Abunganizi ba Bandora bo basabye Urukiko kudaha agaciro ibivugwa n’Ubushinjacyaha.
Abanyamategeko Bruce Bikotwa na Jeanne d’Arc Umutesi bunganira Bandora, banenze ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya babiri bavuze ko babonye uyu mugabo ahaberaga inama zitegura ubwicanyi no mu bwicanyi nyirizina mu gihe cya Jenoside.
Me Bikotwa ati “Abatangabuhamya babiri bavuze ko babonye Bandora mu Gatenga ariko banyuranyije ku gihe, ku modoka yatwaraga ndetse n’umubare w’abasirikare yari atwaye.”
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko kuvuga ko Bandora yitwaye neza mu rukiko bidakwiye guhabwa agaciro, kuko atigeze yicuza ku byaha yashinjwaga nk’uko The New times yabyanditse.
Bwavuze ko “Nta myitwarire myiza Bandora yagaragaje kubera ko atigeze yemera uruhare rwe mu kwica Abatutsi bo muri Ngenda, ntabwo yemeye kandi ko yarebereye ikwirakwizwa ry’imihoro yakoreshejwe mu bwicanyi, nta nubwo yemeye kuba yarajyanye abicanyi aho bajyaga kwica.”
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guha agaciro ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya aho kwemera amakuru make ashobora gusubiza ibintu inyuma.
Kugeza ubu imibiri y’Abatutsi ibihumbi icyenda ishyinguwe mu rwibutso rwa Ruhuha mu cyahoze ari Komini Ngenda, aho Bandora yari afite ijambo rikomeye mu gihe cya Jenoside.
Urukiko rw’Ikirenga ruzatangaza umwanzuro ku bujurire tariki ya 22 Werurwe 2019.


















