Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Kayonza: Yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa

Wednesday 20 August 2025
    Yasomwe na

Mu karere ka kayonza mu murenge wa Rukara mu kagari ka Kawangire ikirombe cyishe umwana w’umusore warugiye gucukura amabuye y’agaciro.


Ikirombe cyagwiriye umuturage warugiye kwiba amabuye y’agaciro.

Ibi byabaye kuri wa Mbere ubwo umwana witwa Loni wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye yajyaga mu kirombe gucukura amabuye ahazwi nka matini.

Bivugwa ko uyu mwana yaragiyemo muri iki kirombe ku nshuro ya mbere maze aza kugwirwa n’ibuye ryamanutse rimwikubita mu gituza ahita apfa. Abo bakoranaga mu kirombe bahise bahunze ari bwo byaje ku menyekana.

Iki kirombe mu busanzwe cyari cyarahatswe n’inzego za Leta ariko aba baturage bakaba bajyagayo mu buryo bwo kwiba aya mabuye. Mu busanzwe si ubwa mbere ibi bibaye, dore ko no mu minsi yashize nabwo iki kirombe cyivuganye abandi bantu babiri nabo bari baje kuhashaka aya mabuye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba nawe yemeza aya makuru ko ari impamo ndetse akaba yaboneyeho gusaba abaturage kwitwararika no kubahiriza amategeko yanibukije aba baturage ko usibye kuba gucukura amabuye mu buryo butemewe bihanirwa ko binashyira ubuzima bwabo muu kaga.

HAKIZIMANA Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru