Monday . 11 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more
  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more

Kenya: Prof. Wajackoyah yavuze ko naba Perezida ubucuruzi bw’inyama z’imbwa n’inzoka bizabafasha kwishyura amadeni y’igihugu

Monday 27 June 2022
    Yasomwe na

Umunyapolitiki Prof George Wajackoyah uri mu bahataniye kuyobora Kenya, yavuze ko naramuka atorewe Perezida w’icyo gihugu azashyira imbaraga mu kuzamura ubucuruzi bw’inyama z’imbwa n’inzoka no kuzohereza mu mahanga kugira ngo zibashe kwishyura imyenda itandukanye igihugu gifite.

Uyu mugabo yaherukaga kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ubwo yavugaga ko natorwa ku nkengero z’imihanda yo muri Kenya azazihingaho urumogi aho kuhahinga indabo, agaragaza ko ubucuruzi bw’inyama z’imbwa n’iz’inzoka ari kimwe mu byafasha Kenya kwigobotora imyenda ifite.

Ubwo Prof George Wajackoyah yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ahitwa Kakamega yakomeje avuga ko izi nyama zifite isoko rikomeye mu bihugu nk’u Bushinwa.

Ati “Guverinoma yanjye izajya yohereza mu mahanga inyama z’inzoka n’imbwa kugira ngo tubone amafaranga yo kwishyura imyenda igihugu cyacu kibereyemo amahanga. Tuzaba dufite ahantu henshi dukura amafaranga azadufasha guhindura imiterere y’ubukungu bwacu.”

Kugeza ubu Kenya ni kimwe mu bihugu bya Afurika, aho abaturage babyo bahora bijujuta kubera imyenda bifite. Kugeza mu 2021 byabarurwaga ko Kenya ifitiye amahanga imyenda ibarirwa muri miliyari 35,7$, aya ni 51% by’imyenda yose iki gihugu gifite kuko hari n’iy’imbere mu gihugu

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru