Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kenya: Umwe muri 7 bagize Komisiyo y’Amatora yishwe

Tuesday 16 August 2022
    Yasomwe na

Mbere gato yuko Perezida wa Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya atangaza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’iguhugu wasimbuye Kenyatta wari usoje manda ze ebyiri, yavuze ko bitari byoroshye kugera ku mwanzuro kuko babiri mu bagize ibiro bye bakubiswe bagakomeretswa ndetse umwe my bagize Akabama k’amatora yatawe muri yombi mu buryo yeruye ko atazi ikibyihishw inyuma.

Mu masaha make yakurikiye, Polisi yatangaje ko yabonye umurambo w’uwitwa ahitwa Daniel Mbolu Mushyoka wari waburiwe irengero kandi akaba umwe mu bagize ako kanama.

Bamusanze yiciwe ahitwa Kajiado mu ishyamba riri hafi aho.

Bashiki ba nyakwigendera nibo babonye umurambo we barawumenya bahamariza Polisi ko uwishwe ari musaza wabo.

Basanze abantu baramwishe barangije bajugunya umurambo we aho hantu hakunze gutoragurwa imirambo.

Polisi ivuga ko umubiri w’uriya mugabo basanzeho ibikomere byerekana ko ashobora kuba yabanje kugundagurana n’abashakaga kumwica.

Ikindi yemeza ni uko ngo uriya mugabo yiciwe ahandi hantu, umurambo we ujugunywa mu gace bawusanzemo.

Ikindi ngo ni uko nta nyandiko imuranga cyangwa indi iyo ari yo yose yari afite.

Uyu mugabo wari usanzwe ukora muri Komisiyo y’igihugu y’amatora yishwe ku munsi iyi Komisiyo yatangarije ibyayavuyemo.

Byagaragaje ko William Ruto ari we wayatsinze ku manota 50.49% mu gihe Raila Odinga bari bahanganye yagize 48%.

Ikindi cyaje gutangazwa ni uko bane mu bagize ka kanama kabarura kagatangaza amajwi banze gushyira imikono yabo ku itangazo ry’ibyavuye mu matora, ingingo yabanje gukurura umwuka mu cyumba mberabyombi abaje kumva iryo tangazo bari bateraniyemo cya Bomas, birangira habayemo n’imirwamo yakomerekeje bamwe abandi barimo n’abahaharariye ibihugu byabo muri Kenya barahungishwa.

Hari impungenge ko muri kiriya gihugu hashobora kuba imidugararo itewe n’abatishimiye intsinzi ya Ruto.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru