Saturday . 4 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Kenya: babuze amahitamo ku bicuruzwa bituruka mu Bwongereza na gahunda ya EAC

Thursday 15 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Kenya yabuze amifato ku bicuruzwa byavuye mu Bwongereza nyuma y’aho ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika (EAC) bishyizeho imisoro itandukanye ku bicuruzwa bikorerwa hanze yayo.

Ubwongereza bwasabye Kenya kudakurikiza ayo masezerano ari mu bihugu bya EAC, ahubwo bagakomeza amasezerano basanzwe bafitanye ku bijyanye n’imisoro y’ibicuruzwa bikorerwa mu Bwongereza.

Iyi gahunda yo kuzamura umusoro ku bicuruzwa bidakorerwa cyangwa bidatunganyirizwa muri EAC yatangiye kubahirizwa kuwa 1 Nyakanga uyu mwaka.

Umunyamabanga Uhoraho Ushinzwe Ubucuruzi muri Kenya, Johnson Weru, yavuze ko u Bwongereza bwasabye Kenya kubahiriza amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi (EPA) yasinywe hagati y’ibihugu byombi.

Ubu busabe Kenya ibwemeye bwahita bunatangwa ku bindi bihugu.

Kuwa 5 Gicurasi 2022, nibwo ibihugu bigize EAC byemeje umusoro ku bicuruzwa bituruka hanze y’umuryango biwinjiramo bisoreshwa kugeza kuri 35% guhera tariki 1 Nyakanga.

Uyu musoro washyizweho ku bicuruzwa bitumizwa byaramaze gukorwa mu rwego rwo kuzamura inganda z’imbere mu bihugu n’umusaruro wazo.

Weru yasobanuye ko u Bwongereza bushaka ko uyu musoro wa EAC udakoreshwa ku bicuruzwa byabwo kuko washyizweho nyuma yo gusinyana amasezerano ya EPA. Iyi akaba ari imbogamizi ikomeye cyane ku kubahiriza ibyemejwe na EAC.

Umusoro washyizweho na EAC uragira ingaruka ku bicuruzwa birimo amabati n’ibyuma, amavuta yo guteka, ibikoresho bikozwe mu mbaho, ibikozwe mu mpu ndetse n’indabo. Hari kandi imbuto, ubunyobwa, isukari, ikawa, icyayi, imitako n’amarangi.

Ibi bisobanuye ko kuva kuwa 1 Nyakanga, ibicuruzwa byinjira mu Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudan y’Epfo, Uganda na Tanzania, biturutse mu bindi bihugu bitari muri EAC bisoreshwa cyane.

Amakuru dukesha Rwandatribune avuga ko, Kenya yasinye amasezerano ya EPA n’u Bwongereza mu Ukuboza 2020, inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza iyemeza kuwa 5 Werurwe 2021, naho iya Kenya iyemeza kuwa 9 Werurwe 2021.

Iki gihugu ni kiramuka cyemereye Ubwongereza ibyo bwifuza, amasezerano y’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, azaba ajemo agatotsi kereka bose nibabigenza batyo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru