Mutungirehe Samuel
Mu gihe kiri iki cyumweru i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, ku Butaka Butagatifu hari bubere Ibirori byo kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, nyira wa Jambo, Assomption, ubuyobozi bw’Ingoro ya Kibeho bwatangaje ko Imyanya y’abemerewe kwitabira uwo muhango bicaye imbere mu kiriziya yuzuye kubera umubare wa 30% usabwa mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Byatangajwe na Padiri Mukuru w’Ingoro ya Kibeho, Harimana Francisco, kuri uyu wa Gatandatu asobanurira abanyarwanda uko imyitwguro kuri iyi nshuro iteye bikyanye n’icyorezo cya Covid19 gikomeje kuzahaza ibigize iterambere ry’ubukungu birimo n’ubukerarugendo nk’ubukorerwa I Kibeho ku butaka Butagatifu.
Yagize ati "I Kibeho kuri iki cyumweru, twanagitangiye twebwe kuko iminsi mikuru ikomeye nk’iriya igira igitaramo, birumvikana igitaramo cy’iki gihe cya Corona ntabwo ari nka kwakundi i Kibeho twajyaga tubigenza ndetse tugakora imitambagiro.
Ubu twatuye igitambo cy’ukarisitiya cyonyine, dushimira Imana hanyuma ejo dufite Misa eshatu, iya Mbere izaba isaa mbiri; kuyishyira saa mbiri ni ukugira ngo abantu babone uko baza mbere ariko cyane cyane abiyandikishije kuko misa zo zaruzuye 30% tugomba kwakira baruzuye, ubu ni ukuza ahubwo tureba abiyandikishije tuvivura, bakaraba, bapimwa umuriro ubundi bahabwa ibyicaro muri Chappelle."
Indi Misa Padiri Mukuru Harimana yavuze ni izaba saa tanu naho iya Gatatu ikazaba saa munani gusa ku biyandikishije bakemererwa kuzitabira.
Padiri yasobanuye ko nta bantu bazicara hanze kuko inzego zose na kiriziya babyizeho bakabyemeranya ko abazitabira Bose bazaba bicaye imbere muri Chappelle gusa.
Mbere muri Chappelle hakirwagamo abantu bagera kuri 800 none ubu hazakirwa 240 gusa kuri buri Misa.


















