Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Kigali: Abantu 100 bari gusuzumwa COVID-19 muri buri murenge ku buntu

Monday 3 January 2022
    Yasomwe na

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, gifatanyije n’Umujyi wa Kigali bari gusuzuma Virusi ya Corona ku bantu 100 muri buri murenge wo mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali.

Ni igikorwa kirimo kubera mu mirenge 35 yo muri Kigali, kigakorerwa kuri site zitandukanye ziri ku muhanda.

Kigamije kureba uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze mu mugi mu gihe birimo kugaragara ko umubare munini w’abandura coronavirusi biganje mu Murwa mukuru Kigali.

Umuyobozi wa Gahunda y’Ikingira mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) witwa Dr. Hassan Sibomana, aherutse gutangaza ko u Rwanda rufite inkingo zakingira Covid-19 abaturage 70%, ku buryo igikenewe ari uko bitabira kwikingiza.

Kuri ubu u Rwanda rumaze gukingira byuzuye abaturage basaga 40% ku ntego ya 70%, ni ukuvuga abantu bose bafite hejuru y’imyaka 12 bagera muri miliyoni 9.1.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru