Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Kigali: Ibirori byo gutaha Urusengero rwa ADEPR byasubitswe kubera ko abakirisitu batishimye

Tuesday 4 January 2022
    Yasomwe na

Umuhango wo gutaha ku mugaragaro urusengero rwa ADEPR Paruwase ya Remera wasubitse, Umushumba rwarwo avuga ko byatewe n’uko muri ibi bihe abakirisitu batishimye kubera icyorezo cya COVID-19 kimeze nabi.

Ni urusengero ruteye amabengeza, rurimo imyanya myinshi ishoboka yo kwicaramo, imbere rurimo n’igice abakirisitu baba bicaye hejuru. Ruherereye i Remera munsi gato y’umuhanda uri ku nyubako Mberabyombi ya Kigali Arena.

Byari biteganyijwe ko umuhango wo gutaha uru rusengero uzaba tariki ya 9 Mutarama 2022 aho byari byitezwe ko abakirisitu bazabagirwa ibimasa n’inkoko mu rwego rwo kwishimira kuba bareseje umuhigo wo kubakira Imana.

Ibendera TV dukesha iyi nkuru, yavuganye n’umushumba wa ADEPR Paroise ya REMERA Past GATANAZI Justin atangaza ko impamvu y’iri subikwa ari uko nta munezero wari kubaho mu gihe hatahwa urursengero bamwe mu bakirisitu badaharii kubera icyorezo cya Covid 19.

Yagize ati: "Igikorwa cyo gutaha urusengero cyarahagaritswe, ntabwo ari kur’icyi cyumweru nk’uko byari biteganyijwe, twasanze nta mpamvu yo gutaha urusengero abakirisitu batishimye kubera icyorezo cya Covid 19″.

Pasteri Gatanazi ariko yijeje abakirisitu ko bazamenyeshwa indi tariki yo gutaha urusengero biyubakiye, bakazanamenyeshwa agaciro k’amafaranga rwuzuye rutwaye.

Ibi bije nyuma y’uko kugeza ubu icyorezo cya covid 19 gikomeje kuzura umugara dore ko gikomeje kwihinduranya ubu hakaba havugwa iyiswe omicron imereye nabi abantu dore ko ikomeje gutuma abatari bake bandura.

Uru rusengero rwatangiye gusengerwamo kuwa 20/07/2020 ubwo insengero zakomorerwaga gufungura nyuma y’aho covid 19 yari yatumye zifungwa, abakirisitu bakaba barinjiye mu rusengero ariko umuhango wo kurutaha ntiwabaho dore ko mbere yaho bateraniraga mu rusengero rutoya.

Uru rusengero mu bihe bisanzwe nukuvuga mu bihe bitarimo covid 19 ruteganya kuzajya rwakira abantu babarirwa mu bihumbi 4 kuzamura utabariyemo abari mu bindi byumba biri hirya y’urusengero.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru