Ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 yihinduranyije bukomeje gushegesha ibikorwa bizamura iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, kuva ku bikorwa bya muntu ku giti ke kugera ku by’igihugu.
Kuri uyu wa Gatatu Ubunyamabanga bwa Smart Africa bwatangaje ko inama ya 6 ya Transform Africa 2021 yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika yasubutswe kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Ni inama yari iteganyijwe kubera i Kigali hagati ya taliki ya 8 n’iya 10 Nzeri ihuje abatumirwa basaga 10,000 baturutse mu bihugu 100 birimo n’u Rwanda, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uguhuza Afurika”.
Nyuma yo kugenzura amakuru n’imibare ifatika ndetse n’ibyago bishamikiye kuri icyo cyorezo, abafatanyabikorwa bose bafatiye hamwe umwanzuro wo gusubika inama y’uyu mwaka mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amagara y’abari kuzitabira iyo nama n’abafatanyabikorwa muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa Lacina Koné, avuga kuri iri subikwa, yagize ati: “Icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugira ingaruka ku baturage b’Afurika mu buryo butari bwitezwe, abenshi bakomeje kubura ubuzima n’imibereho. Mu gihe tubabajwe kandi twicuza ko tutazakora Inama ya Transform Africa mu 2021, dukomeje kuzirikana ibyago bikomeye bishobora guterwa n’inama zihuza abantu benshi. Ni yo mpamvu twafashe uyu mwanzuro mu nyungu z’ubuzima rusange n’umutekano.”
Isubikwa ry’iyi nama ikomeye ku mugabane w’Afurika rije mu gihe ubwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bukomeje kuzahaza ibihugu bitandukanye by’Afurika ndetse no mu Rwanda by’umwihariko, ahakomeje gufatwa ingamba zikarishye zo guhangana n’iki cyorezo cyagaragaje umuvuduko wihariye mu kwandura, kuzahazano kwica abantu byihuse.
Muri iyi nama abakuru b’ibihugu na za guverinoma bya Afurika bagira umwanya wo guhurira hamwe bagashyiraho imirongo ngenderwaho mu kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya dushimgiye kuri ryo mu bihugu.
Biteganyijwe ko Ubunyamabanga bwa Smart Africa buzatangaza indi taliki iyi nama zimurirwa mu gihe kizaza.
Kuva mu mwaka wa2013 inama ya Transform Africa iterana buri mwaka ku ntego yo kongera udushya duhangwa ku mugabane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.















