Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Kigali: Ubuzima bugoye Ikirezi abayemo nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga umugabo agahita amuta

Wednesday 6 April 2022
    Yasomwe na

Yandittswe na Mutungirehe Samuel

Ikirezi Christine ni umubyeyi w’umugore utuye mu akrere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro akagari ka Ngoma mu mudugudu wa Intaho, ababazwa nuko ubuzima bumugora we n’abana be babiri, kuva aho umugabo we yabonye ko babyaye umwana wa kabiri akavuka afite ubumuga bwo mu mutwe akiyumvisha ko atabyara umwana nk’uwo agahitamo kumuta akazimira, inshingano zikamusigara ku mutwe wenyine kugeza magingo aya, ntaho amusize.

Uyu mubyeyi ukuri muto yabwiye mamaurwagasabo ko ari umwe mu ngero nyinshi wakumva abantu bavuga ko abagabo bamwe na bamwe babona abagore babo babyaye umwana ufite ubumuga runaka bagatangira kwihakana ko batabyara abana bafite ubumuga, rimwe na rimwe bakabyegeka ku mugore ko yaba abifitemo uruhare mu kubyara bene uwo mwana nyamara batazi ko umwana ari nk’undi.

Twasuye uyu mubyeyi, adutekerereza uko ubuzima bwatangiye kumugora nyuma yo kubona umugabo amutaye, ananiwe kwakira ko yabyaye umwana ufite ubumuga, avuga ko kunyura muri icyo kigerageza byatumye arushaho gukunda umwana we kuko yamuhawe n’Imana nk’uko yamuha n’undi wese, kandi buri mubyeyi agomba kwita ku bo yabyaye.

Ikirezi wavutse mu 1993, avuga ko nyuma yo gukundana n’umusore wahoze mu gisirikare, babyaranye umwana wa mbere w’umukobwa ubu akaba afite imyaka 6, amwereka ko amukunze ariko nta kumubwira amakuru menshi ku mibereho ye n’aho uwo mugabo akomoka ngo abe yamenya umuryango we, gusa agakomeza kubyihanganira kuko yamwitagaho nk’umuntu wamufashije kuva mu buzima butari bworoshye aho yakoraga akazi ko mu rugo akamufasha kubona akandi kazi ari nabwo yaje kumwegera amugira umugore we batangira kubyarana.

Avuga ko amaze kubyara umwana wa kabiri w’umuhungu, kuri ubu afite imyaka 4, yabonye ko avutse afite ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe ahita atangira guhindura imyitwarire, ntiyakomeza kumwitaho, ndetse rimwe na rimwe akajya amutota kujyana uwo mwana iwabo, akamwereka ko nagerayo atazamara iminsi myinshi akiriho, bityo namara gupfa azagaruka bakibanira nta mvune z’umwana nk’uwo ufite ubumuga ashaka.

Akomeza agira ati “Nanjye nari narihebye, ariko natekereza ko uyu mwana ukuntu namubyaye simpfe, ngatekereza ukuntu namutwise kandi kwa muganga banambwira ko ari umwana ucuramye neza kandi yiturije mu nda, nabonye isi isa nkaho inyiiyubitse hejuru; nta hantu nari nkisaba amazi, ubu ndi kugaragara nk’umuntu ubundi icyo gihe napimaga ibiro 38, undeba mu maso ukabona ndi umukecuru wakobanye ku buryo nageraga ahantu bakambaza ngo Mukecuru urimo kujya hehe.

Umwana nawe wabonaga agatwe konyine, akaboko namwambikaga amasogisi ku kaguru simenye aho nayataye, kugira ngo mufate mu ntoki ndimo kumwonsa mu bantu narindaga kumwambika ibisarubeti bibiri. Noneho abantu bagera aho batangira kunena, nkajya negnda nkicara ukwanjye kwa jyeyine, nta n’umuntu mbona wo kungira inama ahubwo nkagera aho mvuga nti ’Mana noneho uwampa imodoka ikankubita’, kuko naje kugera aho bansohora no mu nzu. Hari nuwigeze kumbwira ati ‘wazajugunye uno mwana nko ku gipangu cy’abakire ukaza nkajya kukwereka aho ukora akazi ko mu rugo’. Kugira ngo yumve ko numvise ikifuzo cye narikirizaga ariko ntabwo iyo nzira twahuriyemo nongeraga kuyica, nacaga ahandi.”

Ikirezi akomeza avuga ko nyuma yo gutangira gusohorwa mu nzu yaje kujya arara ku muhanda, hashize amezi atatu umurenge wa Kicukiro ubona ko ari ikibazo kuri we no ku bana araza mu muhanda umukodeshereza inzu ariko kugeza ubu muri ubwo buzima.

Uruti rw’umugongo rufite ikibazo cy’uko rudahura ngo rube rukomeye, bituma atabasha kugira icyo afata cyangwa ngo yikoreshe wenyine.

Uyu mubyeyi avuga ko kuva yatangira kumenya ikibazo umwana we afite, abibwiwe n’abaganga yatangiye kumuvuza uko ashoboye ariko kugeza nanubu ikibazo gikomeye kikaba amafaranga atandukanye agendera mu matike no kugeza umwana ku kigo HVP Gataraga/Gikondo aho bakorera ubugororangingo umwana we kugira ngo azabashe no kwibyutsa cyangwa azashyire abone abashije kugira icyo afata mu ntoki kuko ubumuga bwe ari ubwa burundu, atumva, atavuga, atibuka icyo yabonye n’ibindi bitandukanye.

Ikiguzi cy’uburyo bwo kwita ku mwana no kumuvuza gihangayukishije uyu mubyeyi utagira akazi.

Kuva muganga yabona ko uyu mwana afite ubumuga bukometanyije, yamwandikiye kujya afata umuti ugura amafaranga 3000 Frw kuri mituweli ukongeraho na tike yo kujya kuwugura ku bitari bya Ndera, yose hamwe akaba 5000 frw buri kwezi kandi nta kazi gafatika agira usibye kuba yabona akazi ko kumesa imyenda y’abantu bakamuhemba.

Ajyana umwana HVP Gatagara/Gikondo kabiri mu cyumweru, ku wa kabiri no ku wa kane, bimusaba amafaranga 2000 Frw. Gusa kubera kubura tike amaze ukwezi umwana atagororwa ingingo kandi yari atangiye kumenya kwicara ntagwe.

Uko amujyanye Gatagara bimusaba ko agura impapuro zi kubinda umwana nibura ebyiri ku munsi, zigura 400 Frw.

Buri kwezi kandi na buri gihembwe bisaba ko abona amafaranga 3000Frw y’igikoma agenewe umwana wa mbere afite wiga ku ishuri nubwo umurenge wamwemereye kwiga atishyura ibindi.

Ibi byose uyu mubyeyi avuga ko bimuhuriraho wenyine mu gihe uwo babyaranye abo bana yibereye muri Uganda aho yasanze imiryango yabo ariko akaba nta muntu numwe azi wamuha amakuru y’aho ari cyangwa ngo amenye n’abavandimwe be abe yabasaba kumwibutsa ko yasize abyaye abana bakenera kwitabwaho no kurerwa.

Usibye kuba ibibazo by’ubuzima bikimugoye, Ikirezi avuga ko mu bantu hakirimo ihohoterwa ry’amagambo mabi apfobya abana bafite ubumuga, bumva ko kuba umwana yavukana ubumuga runaka ari uruhare rw’umugore wamutwise kandi arengana, agasaba abantu kumenya ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’undi kandi umufite akwiye kumwereka urukundi rurushijeho ku rwo yereka abandi bana badafite ubumuga kugira ngo nabo bamwiyumvemo bagire uruhare mu kumurera no kumufaaha kwishima muri ubwo buzima yisanzemo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru