Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yavuguruye ingingo z’itegeko rihana rigenga Kiliziya, biba itegeko ko abapadiri bakorera abana cyangwa abakuru ihohotera rishingiye ku gitsina bazajya bahanwa harimo no kwamburwa inshingano.
Izi mpinduka mu mategeko mpanabyaha nizo za mbere zikomeye mu myaka hafi 40 ishize.
Aya mategeko mashyashya ategeka ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwoshya abana bato hagamije gukorana nabo imibonano mpuzabitsina, kugira imyitwarire iganisha ku busambanyi bukoreshwa abana hamwe no guhishirira ihohotera rishingiye ku gitsina ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko ya Vaticani.
Papa Francis avuga ko imwe mu ntumbero ari "kugabanya ikigero cy’ibi byaha aho igihano wasangaga kigizwe ibanga ry’abategetsi" nk’uko BBC dukesa iyi nkuru yabyanditse.
Itegeko rishya risimbuye impinduka zose ziheruka zakozwe na Papa Yohani Pawulo II mu 1983. Ryashyiriweho kurushaho gushyira ibintu mu mucyo no gukoresha imvugo itomoye kandi rigena ko abasenyeri bagomba kugira icyo bakora mu gihe hari uzamuye ikirego.
Ryemejwe kuri uyu wa Kabiri nyuma y’imyaka 11 rivugururwa. Rizatangira gushyirwa mu bikorwa ku ya 8 Ukuboza. Ntiryemera ko abagore baba abapadiri.

















