Kuri uyu wa Mbere nibwo abakongomani babarirwa muri miliyoni 44 babyukiye mu kwitorera Umukuru w"gihugu ku bari imbere mu gihugu.
Ni amatora yabaye nyuma y’ukwezi abakandida bagera kuri 20 biyamamaje mu bice bitandukanye by’igihugu nubwo hagiye habamo za birantega kuri bamwe muri bo, barimo n’umukandida Moise Katumbi Capwe wagezeho akikura mu kwiyamamaza nyuma yo kugaragaza ko abaturage baje aho yiyamamariza bahohoterwa bamwe babigwamo.
I Kinshasa mu Murwa Mukuru ho amatora naho yatangiye ariko abakandida batangajwe no kuba ku isaha ya saa 09h15 ku ishuri rya Ya-o muri kominote ya N’sele, nta rutonde rw’abaje gutora rwari ruhari.
Ikinyamakuru Kivumorningpost.cd cyanditse ko abatoresha bavuye mu kanama kigenga k’amatora muri Congo, CENI, barebaga amazina y’abaje gutora mbere yo kubijyana kuri site y’itora, ibintu byaje kugera aho biteza umwuka mubi hagati yabo n’abaje gutora, bijujutira umwanya bamaze ntacyakozwe kare kandi bo baazindutse ngo bisubirire mu mirimo yabo.
Indorerezi nazo zo ku ruhande rwa politiki zari ziri hanze zireba ibimo kubera aho hanze y’ibiro by’itora.
Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC, CENI, yari yateguje ko aya matora atangira Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo (Saa Moya z’i Kigali), akarangira Saa Kumi n’Imwe, ariko ntabwo iyi saha yubahirijwe.
Mu bice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahatari kubera intambara, byageze Saa Tatu aya matora ataratangira ndetse intonde z’amatora ntizari zakamanitswe. Abakozi ba CENI bari bakomeje kugeza ku masite imashini z’itora.
Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri site ziri mu mujyi wa Bukavu na bwo Saa Tatu zageze amatora ataratangira, abaturage babyutse batonze imirongo, bategereje. Aha ni ho umukandida wigenga, Dr Denis Mukwege yiteze amajwi menshi kuko ni ku ivuko.
Mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga kuri Institut Imara na ho byageze Saa Tatu amatora ataratangira, abaturage batonze umurongo, bategereje ikiri bukurikireho. Aho batorera hari hafunze.
I Bukavu abaje gutora bazindutse bamwe icyanga cy’amatora cyari cyabashize, atari bo babona bitangiye



















