Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more

Kinyinya: Abajura babiri bitwaje ibyuma barashwe bagerageza kurwanya Polisi bahasiga ubuzima

Saturday 9 January 2021
    Yasomwe na

Polisi y’u Rwanda yishe irashe abantu babiri bagerageje kuyirwanya nyuma yo gufatirwa mu cyuho batwaye televiziyo [flat screen] nini yo mu bwoko bwa SONY bikekwa ko bari bibye.

Amakuru agera Igihe cyahawe avuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Mutarama 2021, ahagana saa Munani n’iminota 40 ni bwo abapolisi bari ku irondo mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo bahuye n’abantu babiri batwaye televiziyo yo mu bwoko bwa SONY ifite pouces [inches] 32.

Abo bajura bari bitwaje ibyuma n’umupanga bahagaritswe, bahita batangira kurwanya abapolisi bashakaga kubata muri yombi, mu kurwanya inzego z’umutekano ni bwo baje kuraswa barapfa.

Abo bajura bishwe barimo Nsengiyumva Alexis w’imyaka 31 ufite ibyangombwa bigaragara ko byafatiwe mu Karere ka Bugesera, mu gihe mugenzi we umwirondoro we utamenyekanye.

Inzego zibishinzwe zahise zigera aho aba bajura barasiwe zitangira iperereza ryimbitse.

Mu butumwa ikunze gutanga, Polisi y’Igihugu ihora iburira abayoboka inzira yo kwigabiza iby’abandi biciye mu bujura ko kwiba ari ikizira.

Polisi y’u Rwanda kandi ikunze kwibutsa abafatirwa mu byaha bagashaka kuyirwanya ko bakwiye kwirinda iyo mico itari myiza ndetse bakayicikaho burundu kuko rimwe na rimwe igira ingaruka zitari ngombwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru