Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kirehe: Abaturage baciye ukubiri no kurwanira amazi n’ingona

Friday 17 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Abaturage bagera ku bihumbi 16 n’abanyeshuri ibihumbi 7 batuye mu murenge wa Kigarama na Nyamugari bahawe umuyoboro w’amazi ufite amavomero arindwi akoreshwa n’abaturage ndetse n’ibigo by’amashuri, hiyongereyeho n’abakorera ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania.

Ni umuyoboro ureshya na Km 22.6 wubwatswe na Ayateke Star Company ku bufatanye bw’akarere ka Kirehe n’Umushinga Water Aid Rwanda, utewe inkunga na Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda.

Umuhango wo gutaha ku ugaragaro uwo muyoboro, wabereye mu mudugudu wa Shungerezi mu kagari ka Nyakurazo mu murenge wa Kigarama ahubatsweivomo n’ikigega kinini gikusanyirizwamo amazi, kingana na m3 50 mu gihe ibindi bigega byubatswe ari birimo ibya m3 10 n’ikindi cya m3 5.

Mutegarugori Laurence, umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Shungerezi bahawe umugezi bavimaho amazi meza yavuze ko baruhutse ibintu byinshi byaturukaga ku kujya gushaka amazi nayo atari meza.

Yagize ati: “Twavomaga Akagera (gatandukanya u Rwanda na Tanzania); twarangiritse, twahaburiye abacu tuvoma amazi mabi; twarwaye inzoka, ziriya zidutoagura ibifu za Amibe, abana bacu impiswi. Turuhutse gukandamizwa n’umwanda, abana bacu ntibafure. Uku twicaye hano turashimira Leta y’Ubumwe n’Umushingwa wa Ayateke.”

Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine yavuze ko impamvu bakora ibyo ari uko abzi neza ko kugira amazi ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Akomeza agira ati, “Turashimira ubushake bwa politiki ndetse n’intumbero ku rwego rwo hejuru bishyira imbere umuturage ndetse n’uburenganzira bwe.”

“Umuntu udafite amazi ntabwo ashobora kubaho, amazi ni ubuzima.”

Ku ruhande rw’abafatanyabikorwa, uhagarariye Water Aid Japan, yavuze ko bakuye inkunga muri guverinoma y’Ubuyapani, yizeza ko n’indi nshuro bazabona inkunga bazongera ibikorwa mu kugeza amazi meza ku banyarwanda bayakeneye.

WAJ KAORU

Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Campony yubatse uwo muyoboro, Sebikwekwe Cyprien, yavuze ko ayo mazi atazigera abura mu bayagejejweho kuko asunikwa n’imbaraga kamere (gravity) atari amashanyarazi kandi ava mu isoko yo mu kuzimu bituma atazagabanuka.

Akomeza agira ati “Abaturage icyo tuasaba ni ukuyabungabunga, aho itiyo yangiritse bagahita batanga amakuru hagasanwa nanone hakarindwa abiba ibikorwa remezo.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, ushinzwe isuku n’isukura, Kayitesi Marceline, yavuze ko ‘niyo yaba umuturage umwe uhawe amazi mu igenamigambi ry’igihugu hari icyo biba bivuze gikomeye’.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Bruno Rangira, yashimiye ubufatanye bwabayeho kugira ngo uwo muyoboro wuzure, ugeze amazi meza ku baturage ariko abibutsa ko ingeso zo kwangiza ibikorwa remezo zigomba guhagarara.

Ati “Hari abajya bashaka gukuraho amarobine, abatobora amatiyo, abashaka ibyo bita ‘inyuma’, ugasanga amatiyo barashaka kuyakuramo; ni ngombwa ko twese dufatanya kugira ngo iki gikorwa remezo kitazangirika kuko ni mwebwe gifitiye akamaro.”

Meya Rangira yaboneyeho gusaba abaturage bagejejweho ayo mazi kurangw an’isuku, haba ku mubiri, aho bakorera no ku biribwa kuko amazi azabibafashamo yabegerejwe.

Amazi yagejejwe ku baturage azajya agurwa amafaranga 8 ku ijerekani imwe, byongeye abagera ku ijana bakaba bahawe amagerekani mashya yo gushyiramo amazi meza yo kunywa.

Muri uyu mushinga kandi hubatswemo amavomero n’ubwiherero ku bigo by’amashuri 3 birimo icya EP Kagera, Kimeshi na Nyagahanga aho aanyeshuri baruhutse kuvoma amazi y’umugezi w’akagera watumaga batakaza iminota igera kuri 30 bagiye gushaka amazi mu gishanga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru