Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Igifenesi gishobora gusimbura inyama (ubushakashatsi)

Wednesday 3 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Igifenesi ni urubuto rukundwa n’abantu batari bake, kandi bakarurya mu buryo butandukanye, kuko rugira ibyiza bitandukanye ruzana mu buzima bw’abarurya.

Ku rubuga rwa Internet https://www.femininbio.com bavuga ko hari abantu batarya inyama bakoresha igifenesi nk’igisimbura inyama.

Kuri urwo rubuga bavuga ko igifenesi ari urubuto rutazwi cyane ari ku baruzi ni urubuto rukundwa cyane kubera impumuro yarwo nziza, ndetse n’uburyohe butangaje, rukaba runongera imbaraga.

Ibihugu bya mbere byeza ibifenesi byinshi ku isi, harimo u Buhinde,Thaïlande, Malaisie, Madagascar, na Brésil.

Hari abahitamo kurya ibifenesi byokeje, abandi bakabibiza, hari n’ababigura byarafunzwe mu bikombe nyuma yo kubitegura ku buryo byahita biribwa nta kundi kubitegura.

Igifenesi ni isoko ya za vitamine B, ubundi ziboneka mu mbuto nkeya. Kigiramo vitamine B6, vitamine B3, vitamine B2, ndetse na vitamine B9 cyangwa se ‘acide folique.’

Igifenesi ni urubuto rwongera imbaraga ku bantu bumva bananiwe cyangwa se barwaye, rwigiramo ibinure bikeya kandi nta binure bibi’ cholestérol’ na bike rugira.

Kurya igifenesi bituma umubiri ukora neza bikawongerera ubudahangarwa. Igifenesi kandi cyifitemo ubutare butandukanye nka ‘potassium’, ‘magnésium’, ndetse na ‘fer’ ifasha umuntu ikamurinda kuba yagira ikibazo cyo kubura amaraso.

Kuba igifenesi cyifitemo ubutare butandukanye nka ‘ manganèse’, ‘magnésium’, ‘fer’, ‘potassium’, na ‘calcium’ bifasha utunyangingo ‘cellules’tw’umubiri tugenzura imikorere y’umutima gukora neza. Ikindi kandi ‘calcium’ ifasha umuntu wakomeretse kutava cyane, ikanakomeza amagufa.

Igifenesi gikungahaye cyane ku byitwa ‘fibres’bifasha mu migendekere myiza y’igogora ry’ibyo kurya, ndetse bifasha n’amara gukora neza, bityo agasohora n’imyanda neza.

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kurya igifenesi byarinda umuntu kurwara kanseri y’urura runini ndetse n’izindi ndwara zinyuranye.

Ibyitwa ‘anti-oxydants’biboneka mu gifenesi birinda umuntu gusaza imburagihe.

Ku rubuga https://netoowi.com, bavuga ko kuba igifenesi gikize kuri ‘calcium’ gituma amagufa akomera akagira ubuzima bwiza, ibyo bikarinda umuntu gufatwa n’indwara y’amagufa yitwa ‘ostéoporose’ ikindi ngo kuba cyifitemo ‘potassium’ nyinshi ituma amagufa aremera bikayarinda no gutakaza ‘calcium’ binyuze mu mpyiko.

Igifenesi gikungahaye cyane kuri ‘vitamine C’ iyo ikaba irinda umubiri gufatwa n’indwara zitandukanye.

Igifenesi gifasha abantu bari muri gahunda yo kugabanya ibiro, kuko ni urubuto rutagira ibinure, kururya kenshi rero bifasha mu kugabanya ibiro.

Igifenesi gituma uruhu rw’umuntu ruhorana ubuzima bwiza, kuko cyifitemo ‘vitamine A’ kinafasha kandi abantu bagira ibibazo by’amaso bituma batabona neza.

Urubuto rw’igifenesi ni isoko ikomeye ya ‘cuivre’ igira akamaro gakomeye cyane mu mikorere y’imvubura ya ‘thyroïde’ iba mu muhogo ikaba ifite akamaro gakomeye mu buzima bw’umuntu.

Ku rubuga www.santeplusmag.com, bavuga ko abahanga benshi mu bya siyansi, bagaragaje ko igifenesi ari urubuto rurwanya kanseri zitandukanye ku buryo butangaje.

Abo bahanga bavuga ko kuba igifenesi gikungahaye cyane ku byitwa ‘phytonutriments’, ‘lignanes’ na ‘saponines’ bituma ari urubuto rurinda indwara zitandukanye.

Igifenesi kiribwa gitetse, cyokeje ndetse kinaribwa ari kibisi, ikindi n’imbuto zacyo ziraribwa ariko ntiziribwa ari mbisi kuko bisaba ko ziribwa zihiye. Hari n’abakoresha izo mbuto zo mu gifenesi mu mwanya w’ifarini.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru