Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kirehe: Yasezerewe n’ibitaro atarakira

Wednesday 3 September 2025
    Yasomwe na

Uwanyirigira Justice utuye mu karere ka Kirehe, arasaba kurenganurwa ni nyuma yo kwivuza ku bitaro bya Kirehe, ariko ntavurwe neza, kuko yasezerewe atarakira kandi ntahabwe imiti yose nk’uko yayishyuye.



Uyu muturage mu busanzwe atuye mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kirehe, avuga ko yahawe servise mbi n’ibitaro bya Kirehe ubwo yagiraga impanuka y’igare akaza aha ngo bamuvure, ariko ngo bakaba barahise bamusezerera kandi atarakira nk’uko abivuga.

Mu magambo ye yagize ati "nagize impanuka y’igare mu kwezi kwa Karindwi noherezwa hano ku bitaro bya Kirehe, ariko ntibampaye serivise nziza kuko nabuze umuganga unkurikira aho nari ndwariye byasabye umunsi wa kabiri kugira ngo mbone umuganga ubwo noherejwe aho ngomba kuvurirwa ariko ibaze ko nari mfite ibisebe bakabipfuka batandoze, kandi nkahita nanasezererwa" yongeraho ko atahawe imiti yose ati " bampaye serumu eshatu ndetse nkomereza aho nagombaga kuvurirwa nsigaranye imwe ariko nayo baraje barayinyaka nyuma kandi narayishyuye"

Siwe winubira ibya servisse mbi zigaragara muri ibi bitaro n’abandi baturage bemeza iby’aya makuru.

Uwimana Claire nawe ni umwe mu bo twahasanze aharwarije umubyeyi we agaruka ku mitangire ya serivise z’aha yavuzeko rwose batita kubarwayi ati "ubundi abaganga ba hano uba ubona ntacyo bitayeho mbese umurwayi bamuha imiti rimwe na rimwe urugero nkanjye maze ukwezi ariko umurwayi ndwaje usanga bamuha imiti rimwe na rimwe".

Umuyobozi w’’ibitaro bya Kirehe Niyonkuru Ernest, avuga ko ayo makuru atariyo gusa agasaba uyu muturage ko yaza akamufasha mu gihe haba hari aho atanyuzwe. Agaruka ku miti yishyuye ntayihabwe yasubijwe ko uyu muturage yaza agasubizwa amafaranga niba koko atarahawe imiti yishyuye.

Uyu muyobozi yagize ati "ayo makuru siyo kuko hano dukurikirana abarwayi ubwo biramutse ari byo uwo muntu yaza tukamufasha kurenganurwa Kandi iyo atishimiye uko yakiwe n’ibitaro nabwo twamufasha kuko ni uburenganzira bwe ikindi niba atarahawe imiti Kandi yari yayishyuye twamusubiza amafaranga yari yishyuye".

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe, gusa umuyobozi w’aka karere Bruno Rangira ntarangira icyo adusubiza ku butumwa twamuhaye.

Ni kenshi abaturage bakunze kugaruka ku kibazo cy’akarengane kaba mu bitaro, aho bakunda kuvuga ku kudahabwa service inoze ndetse ugasanga bamwe bahuye n’ibibazo bikomeye birimo no gutakaza ubuzima.

HAKIZIMANA Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru